Rwanda : Batunganya ikawa nyarwanda ikanyobwa


Bisanzwe bimenyerewe ko Abanyarwanda bahinga ikawa kugira ngo bayohereze hanze y’igihugu aho inyobwa n’abanyamahanga banavuga ko iryoshye cyane mu gihe ba nyir’ukuyihinga batazi n’uko imera. Abantu batatu barimo umunyarwanda, umunyapanama n’umurusiya bariyunze bashyiraho Café connexion aho umuntu ashobora kugura kawa itunganyije yo kunywera mu rugo cyangwa se akaba yahanywera iyo bahateguriye.

Rwanda Icyuma gitunganya Kawa

 

 

 

 

 

 

 

 

Icyuma gitunganya Kawa

Café connexion iherereye mu mugi wa Butare, mu mazu ari ruguru ya Hotel Credo. Imaze amezi atatu itangiye gukora. Assumpta Zézé, utunganya iyi kawa, yaba iyo abakiriya batwara bakajya kuyinywera iwabo ndetse n’iyo banywera ahongaho, avuga ko ikawa batunganya ari iya Kigufi ho mu Karere ka Rubavu yabaye iya mbere mu buryohe umwaka ushize wa 2011.

Ngo impamvu iyi kawa ari yo bahisemo gutunganya, kwari ukugira ngo Abanyarwanda cyane cyane abatuye mu mugi wa Butare bayimenye na yo kuko ubundi abo muri aka gace bamenyereye ko ikawa ya Maraba ari yo nziza, nyamara hari n’izindi ziyirusha uburyohe.

Ikawa batunganya ni iyamaze gukurwaho ibishishwa byose bakunze kwita green coffee mu rurimi rw’icyongereza.

Barayifata rero, bakayikaranga bifashishije imashini yabugenewe bita roasting machine mu rurimi rw’icyongereza, barangiza bakayifungira mu mpapuro zabugenewe, bategereje kuzayisya hakurikijwe ibyifuzo by’abakiriya.

Rwanda Imashini ikaranga kawa

Imashini ikaranga kawa

Assumpta yagize ati: “hari ababa bashaka iseye cyane cyangwa iy’uduheri bitewe n’ibyo bifashisha mu kuyikora. Ni yo mpamvu rero akenshi dusya abakiriya bahibereye kugira ngo tubahe ijyanye n’ibyifuzo byabo.”

Na none kandi, mu gukaranga ikawa bashobora kuyikuramo yabaye umukara cyane, cyangwa itarahinduka cyane. Ibi na byo bituma ikawa imwe (mbere yo gukarangwa) ishobora kutagira icyanga kimwe. Ibi rero bifasha mu gutuma abaje kugura ikawa bahitamo iyo bashaka.

Rwanda Imashini isya kawa

Imashini isya kawa

Muri rusange, abitabira kugura iyi kawa ni abazungu ndetse n’abantu babaye i Burayi. Ikilo cy’ikawa iseye abantu batahana kigurishwa F8.000, ariko n’ushaka inusu cyangwa irobo barayimuha.

Bazashyiraho uburyo bwo kwiga ibijyanye n’ikawa

N’ubwo bigitekerezwaho, Café connexion izagena iminsi ababishaka, cyane cyane urubyiruko, bazajya baza bagasobanurirwa uko ikawa ihingwa, ikitabwaho, igasarurwa ikanatunganywa hanyuma ikanyobwa. Abazajya baba baje kwiga ibijyanye n’ikawa bazajya banatozwa kuyisogongera. Birumvikana ko bazajya bataha banayinyoyeho.


Leave a Reply