Kamonyi: Imbabura icanwaho amakoro igabanya ikoreshwa ry amakara

Kamonyi Imbabura icanwahoIyo mbabura icomekwa ku muriro w’amashanyarazi, hanyuma ingufu z’amashanyarazi zigakaraga Dinamo, maze umwuka uhuhwa na ya dynamo akaba ariwo watsa amakoro avanze n’inshenga z’amakara.

Mu guteka kuri iyo mbabura ngo umuntu afatisha udukara duke nk’uko bafatisha imbabura isanzwe, twa dukara twamara gufatwa, akadukikizaho amakoro, yarangiza agasukaho inshenga. Izo nshenga azikikiza hagati mu makoro kugira ngo akomeze kwaka.

Abateka kuri iyo mbabura bemeza ko idatwara amakara menshi kuko ngo bakenera gusa udukara duke two gufatisha. Akadobo k’amakara kakaba kamara icyumweru, ubundi bagakoresha inshenga bongera ku makoro ngo atazima.

Dore uko Nyituriki Consolee utuye ku Ruyenzi, mu murenge wa Runda, akarere ka Kamonyi abivuga: “ amakoro yaswa n’inshenga kuko ari zo zikwirakwira neza hagati mu makoro. Nta kibazo cy’amakara tugira”.

Uyu mudamu ngo umaze igihe cy’amezi abiri acana kuri iyo mbabura ngo agura inshenga n’abacuruza amakara ku giciro gito dore ko ngo mbere babanje kujya kujya bazimuhera ubuntu.

Ikindi abakoresha iyo mbabura bayishimira, ni uko inkono batetseho ishya vuba. Uwishema Josee nawe utuye ku Ruyenzi, avuga ko guteka kuri iyo mbabura ari umunyuzo. Atanga urugero rwo gucanira amazi aho avuga ko mu gihe cy’iminota itanu litiro 5 z’amazi ziba ziseruye.

Abo bagore bombi bavuga ko n’ubwo iyo mbabura ikoreshwa n’amashanyarazi, umuriro itwara ntago ari mwinshi kuko n’uko ikoze umuriro uzanwa muri dynamo na sharijeri ya telefoni. Ubwo rero umuriro ugenda nk’ujya muri telefoni.

Amakoro akoreshwa mu gucana iyo mbabura acanwa igihe kirekire kuko adahita ashira.

Izo mbabura zatangiye gukorwa n’abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru ru’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (KIST), none ubu ngo hari n’abandi bantu bazikora cyane cyane abasanzwe bakora Imbabura zisanzwe.


One Response to “Kamonyi: Imbabura icanwaho amakoro igabanya ikoreshwa ry amakara”

  1. ineza jolie says:

    Uwaba azi numero za telephone umuntu yaboneraho abo bantu bazikora cg bazicuruza yamfasha akazimpa
    murakoze


Leave a Reply