Kaminuza”UNIK”yitabaje ikoranabuhanga ngo ice ruswa yahagaragaraye

Ubuyobozi bwa kaminuza ya Kibungo“UNIK”buratangaza ko bwitabaje ikoranabuhanga ngo buvugurure servise zo gutanga ibyangomba zitari zinoze bigateza umunyeshuri n’umwarimu kugwa mu cyaha cya ruswa.

Dr Muhayimana VRAC avuga ko ikoranabuhanga ryabafashije gukemura ikibazo cya service itari inoze muri UNIK

Dr Muhayimana VRAC avuga ko ikoranabuhanga ryabafashije gukemura ikibazo cya service itari inoze muri UNIK

Abanyeshuri biga muri UNIK (University of Kibungo) bavuga ko hari ubwo wasabaga icyangombwa bikamara amezi ane kitaraboneka kandi yenda ugikeneye muri dosiye z’akazi,bigatuma byagusha mu cyaha cya ruswa ngo ukibone vuba.

Umwaka ushize wa 2015umwarimu muri iyi kaminuza yafashwe ubwo yakiraga ruswa ahawe n’umunyeshuri, wagirango amufashe kubona ibyangombwa vuba.

Dr Muhayimana Theophile,umuyobozi wungirije wa UNIK avuga ko hifashishijwe ikoranabuhanga ubu iki kibazo cyakemutse ibyangombwa bitangwa vuba.

Yagize ati”Twifashishije porogarame ibasha gusohora ibyangombwa 500 icyarimwe,mugihe mbere hakoreshwaga uburyo busanzwe hasohoka kimwe kimwe.Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka.Ubu ibyangomba bibonekera igihe ntakibazo kigihari.”

Uyu muyobozi yongeraho kubera ibyaha bya ruswa byahagurukiwe muri iyi kaminuza,ubu hafashwe ingamba zikumira indi ruswa iyo ariyo yose yaba ishingiye ku mafaranga cyangwa indi umunyeshuri yatanga aha umwarimu.

Gahima Martin umunyamategeko w’iyi kaminuza,avuga ko kuba hari abari gufatirwa mu byaha bya ruswa bagafunga bivuga ko kaminuza iri kwivugurura kandi ko hari ubushake bwo guca icyaricyo cyose cyayisiga isura mbi.

Yagize ati”Uwo mwarimu yakiriye ruswa y’ibihumbi 400 aciye muri BK,ndetse ashaka kuryamana n’uwo munyeshuri.Nibyo ubushinjacyaha bwamureze.Icyaha ni gatozi ntago ari UNIK yamutumye.”

Uretse iyi ruswa yashingiraga ku kuri service zitanoze mu itangwa ry’ibyangombwa ku banyeshuri ba UNIK,hari n’ibindi byaha bya ruswa ishingiye ku bundi buryo nko kugura amanota byigeze kuhagaragara nkuko ubuyobozi bubivuga ndetse bukemeza ko biri guhashywa.

Ikoranabuhanga no gushyiraho urwego  ngenzura myitwarire y’abakozi ba UNIK rwashyizweho ndetse no kutihanganira uwagaragayeho ruswa bigaragazwa nk’intwaro yo guhashya ruswa muri iyi kaminuza.

Uwahoze ari umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Kibungo hanwe n’undi muyobozi muby’imari baherutse gufatwa barafunga aho bakekwaho kunyereza miliyoni 9 bakoresheje inyandiko mpimbano nkuko bitangwazwa n’iyi kaminuza.

Leave a Reply