Ngoma: Ikoranabuhanga mubice by’icyaro ribangamiwe no kutagira umuriro

Ikoranabuhanga mubice by’icyaro ribangamiwe no kutagira umuriro

Mu kiganiro  cyahuje abanyeshuri bo mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi ,ubumenyi n’ikoranabuhanga rya Kibungo (INATEK), kukurebera hamwe inzitizi zigihari mu iterambere ry’ikoreshwa  ry’ ikoranabuhanga mu Rwanda, bemeje ko amashanyarazi mu cyaro ari ikibazo ku ikoranabuhanga.

Ikoranabuhanga mubice by’icyaro riracyari inyuma ugereranije nuburyo ryakagombye kuba rikoreshwa n’umusaruro ryagatanze binyuze kumbuga nkoranyambaga (internet).

Nkuko bamwe muri aba banyeshuri babisobanuye ngo kuba umuhinzi wo mucyaro atarabasha kuba yakwamamaza umusaruro we binyuze kuri website cyangwa izindi mbuga nkoranyambaga nka facebook nahandi ngo bigaragaza ko hagikenewe byinshi.

Bimwe mubyagaragajwe ko bikenewe gushyirwamo ingufu kugirango ikoranabuhanga ryuzuye rigere mucyaro kandi ribyazwe umusaruro, hashyizwe mu majwi gukemura ikibazo cy’amashanyarazi bisa naho ataragezwa mu byaro byose ndetse na internet ikaba idahari.

Hategekimana Emmanuel , wiga muri INATEK atanga igitekerezo cye yagaragaje ko ikoranabuhanga mu cyaro rigifite imbogamizi ikomeye y’amashanyarazi atarageramo hose ndetse hakaba nta nibigo bitanga za service za internet biharangwa.

Yagize ati ”Mubyaro haracyari imbogamizi ikomeye ku ikoranabuhanga kuko kubona internet  biragoye bisaba umuturage kuza mu mujyi ikindi ugasanga ari uburyo babona amashanyarazi yo kwifashisha.”

Nubwo ikibazo kikigaragara ku mashanyarazi hari nababona ko ikibazo gikaze ari ikibazo cy’ururimi  ibikoresho by’ikoranabuhanga biba birimo. Hibazwa niba ntaburyo byashirwa mu rurimi rw’ikinyarwanda kugirango n’umuhinzi abyiyumvemo.

Hari abibaza ko abatarize amashuri yisumbuye baba batinya ikoranabuhanga bibaza ko ari iby’abantu bize amashuri mesnhi ,gusa icyo kibazo ngo ntikigihari kuko kugera ubu bagenda babona ko bishoboka atari ukuba waraminuje .Kuri iyi ngingo hatangwa ingero z’ibyuma byo kumabanki ubu bikoreshwa neza n’abaturage ndetse na za telephone zigendanwa.

Mu nama yo kuri uyu wa 23/09/2013 yateguwe na UNDP binyuze ku ikoranabuhanga hifashishijwe google+  bikaba byaberaga no mu ishuri ry’ikoranabuhanga rya Kigali “ KIST”, kaminuza nkuru y’u Rwanda, muri INATEK no muri Ntational Library I Kigali.

Ibi byose batangaga ibitekerezo imbona nkubone bari ahantu hatandukanye.Na minisitire w’ikoranabuhanga  Jean Philibert yari yitabirye iyi nama yari yahawe izina rya “Social good summity”.

Leave a Reply