Abanyarwanda barasabwa kubungabunga sitasiyo zifashishwa mu gupima ikirere

Abanyarwanda barasabwa kubungabunga sitasiyo zifashishwa mu gupima ikirere

Imwe muri sitasiyo z’ubumenyi bw’ikirere

Ikigo cy’ubumenyi bw’ikirere mu Rwanda kirasaba abantu bose kubungabunga za sitasiyo zifashishwa mu gupima ikirere, ntibazangize kuko zifite umumaro munini.

Nk’uko bivugwa na Antony Twahirwa, umuyobozi w’ishami ry’iteganyagihe mu buryo burambye n’uko rishyirwa mu bikorwa muri iki kigo, ubundi ngo iki kigo gifite amasitasiyo agera kuri 200 hirya no hino mu Rwanda, ku buryo ibipimo bayakuraho, bigereranywa n’ibitangwa na za satellite bakabasha gutanga amakuru ku iteganyagihe.

Nyamara, ngo hari amasitasiyo amwe n’amwe bageraho bagasanga yarangijwe : hari ayo bagiye basanga aragirwamo amatungo, hari n’iyahinduwemo ikibuga cyo gukiniraho. Ngo hari n’ubwo usanga bimwe mu bikoresho biba ku masitasiyo abaturage barabitwaye bakajya kubyifashisha mu mirimo yo mu ngo zabo.

Twahirwa ati “hari igikoresho kiba kimeze nk’isafuriya nini kiba ku masitasiyo. Hari aho usanga abaturage baragikuyeho bakajya kucyuhiza inka.”

Kuri ubu, ikigo cy’ubumenyi bw’ikirere cyatangiye gahunda yo gusobanurira Abanyarwanda imikorere y’ikigo cy’ubumenyi bw’ikirere, bahereye ku bayobozi. Ngo banafite gahunda yo kuzajya begera abaturage baturiye amasitasiyo bakabasobanurira imikorere yayo n’icyo imaze.

Ubu ngo ni bwo buryo bwo kuzatuma batongera kwangiza ibikoresho byo mu masitasiyo ndetse no gutuma abaturage basobanukirwa n’akamaro k’iteganyagihe no kuba baryifashisha mu mikorere yabo. Urugero nk’abahinzi bashobora kuryifashisha kugira ngo bamenye igihe bazahingira ndetse n’ibyo bazahinga, bitwewe n’igihe izuba rizavira n’igihe imvura izamara igwa.

Leave a Reply