Umuco wo gusoma ugenda utakara mu bakiri batoya

Umuco wo gusoma ugenda utakara mu bakiri batoya

Gusoma ibitabo ni ryo shingiro ryo kumenya, ariko abenshi mu rubyiruko rwiga ntibabikozwa. Hari abatekereza ko impinduka zizazanwa n’ababyeyi ndetse na Leta.

N’ubwo abiga mu mashuri makuru na kaminuza bafatwa nk’aho ari bo baba bazi akamaro ko gusoma kubera icyiciro baba bagezeho mu myumvire, ababigisha bavuga ko abenshi muri bo bagira ubunebwe bwo gusoma, ku buryo hari igihe usanga batumvikana n’abarimu ku mibarize.

Theogène Uwizeyimana yigeze gukora muri Kaminuza y’u Rwanda. Agira ati “Njye mbona abanyeshuri baba bafite ubunebwe. Hari uwavuga ko atari ko biri, ariko mbona ibintu bya connaissance générale [ubumenyi rusange] bituruka ku gusoma bigenda bigabanuka.”

Ibi ngo bituma nk’iyo umwarimu abajije abanyeshuri ibifitanye isano n’ibyo yabigishije usanga baburana ngo yababajije ibyo atabigishije, nyamara biba bijyanye n’isomo nyir’izina.

Abanyeshuri biga mu mashuri makuru na bo bivugira ko muri bo hari abadakozwa gusoma ibitabo, kuko bibatera ubunebwe.

Gabriel Ntwali wiga muri Kaminuza y’u Rwanda ati “abarimu bamwe badutegurira note zivuga ku isomo muri make [slide] abandi bagategura ibitabo binini byo gusoma [reading material]. Ariko akenshi gusoma ibi bitabo biragorana, kuko abanyeshuri baba bakeneye inshamake. Kubaha ikintu kinini ntabwo baba babikeneye.”

N’ubwo aba banyeshuri bo mu mashuri makuru badakunda gusoma, usanga hari abiga mu mashuri yisumbuye bo babikunda bavuga ko batabireka kuko ari bwo buryo bwo kwiyungura ubwenge.

Sefu Mugisha yiga kuri EAV Kabutare ati “umwarimu akenshi ikintu akora ni ukukuyobora. Biba byiza cyane iyo wongeyeho gushaka kwawe, ukaba wareba mu bitabo kuko haba hari byinshi bifitanye isano n’ibyo yakwigishije. Ibyo mwarimu akwigisha n’ibyo akubaza biragendana, ariko ushaka ubumenyi bwinshi usoma ibitabo.”

Aphrodice Rudasingwa yigisha ku ishuri ry’uburezi bw’imyaka 12 y’ibanze rya Butare Catholique. Yunganira igitekerezo cya Mugisha agira ati “nk’ibisobanuro bifatiye ku bishushanyo, hari ubwo usanga abarimu bashushanya nabi cyangwa bagashushanya bikeya. Biba byiza iyo umunyeshuri na we yirebeye muri cya gitabo kuko ni bwo arushaho gusobanukirwa.”

Ababyeyi bakwiye gutoza abana gusoma, ariko n’amasomero arakenewe

Uku kudakunda gusoma ngo kwaba guterwa n’uko abana basigaye baba bahugiye mu mafirimi na tereviziyo. Théogène Uwizeyimana ati “internet na tereviziyo bisigaye bitwara abana bakabihugiramo, bigatuma bagira ubunebwe bwo gusoma ibitabo.”

Atekereza rero ko ababyeyi bakwiye gutoza abana gusoma, ariko na none hakabaho amasomero yo kubajyanamo. Ati “nka hano mu mujyi wa Butare nta somero rihari wajyanamo abana ngo basome.” Kandi koko, uretse wenda amasomero yo mu bigo by’amashuri, nta somero rusange rihaba. Kandi mbere ryahozeho.

Mwarimu Aphrodice Rudasingwa na we ati “icyo mbona cyafasha abanyarwanda gukunda gusoma, icya mbere ni ukubona amasomero. Ikindi ni ugufasha abakiri batoya bakamenyerezwa gusoma, bagakunda gushakisha amakuru.”

Piass ishishikariza abanyeshuri gusoma ibinyujije mu marushanwa

Tugarutse ku misomere y’abanyeshuri biga mu mashuri makuru na kaminuza, ishuri rikuru ry’abaporotesitanti rizwi ku izina rya PIASS rishishikariza abaryigamo gusoma rishyiraho amarushanwa ku gusoma inyandiko zanditswe n’abashakashatsi, ndetse no kuzijora (gushima cyangwa kugaragaza ibitameze neza), hanyuma batatu ba mbere babyitwayemo neza bagahembwa.

Florianne Niyungeko urangije mu mwaka wa gatatu kuri iri shuri ni we wabaye uwa mbere muri uyu mwaka, anabihemberwa mudasobwa. Asaba abakiri batoya kwimenyereza gusoma no kwandika agira ati “iyo usomye ukanandika, usiga amateka, abantu bakamenya icyo washatse kuvuga bakazanakwigiraho byinshi.”

Na none ariko, ngo ntibihagije gusoma, ahubwo ibyo umuntu asomye agomba kubyifashisha mu mibereho ye. Benoit Israel Nsengimana warangije kuri iri shuri muri uyu mwaka ati “gusoma cyane ni byiza, ariko njyewe nkunda kuba umuntu yakoresha bwa bumenyi yabonye igihe yasomaga. “

Kandi ati “niba hari ibintu wasomye ugasanga ari bibi, ugatangira ukabyirinda niba wabikoraga cyangwa nimba utabikoraga ukazirinda guhura na byo. Nimba hari ibintu wabonye ko ari byiza ugatangira ukabishyiramo imbaraga. Numva gushyira mu bikorwa ubumenyi wakuye mu byo wasomye ari byo byiza kurusha gusoma cyane.”

Leave a Reply