Kamonyi : Abiga GS Gatizo barifuza ibitabo byo gusoma kuko bibongerera ubumenyi

1

Mu gihe bimwe mu bigo by’amashuri mu karere ka Kamonyi binengwa kudatoza abana gusoma ibitabo bitandukanye ngo bongere ku bumenyi bakura mu masomo; kuva mu mwaka wa 2013, Urwunge rw’amashuri ruhabwa ikinyamakuru Ni Nyampinga, kandi cyabafashije  kunguka ubumenyi n’inama ku mibereho ya bo, ariko ngo bakeneye n’ibindi ibitabo byo gusoma.

2

Kuva abanyeshuri b’Urwunge rw’amashuri rwa Gatizo, ruherereye mu murenge wa Gacurabwenge, batangiye kugezwaho ikinyamakuru « Ni Nyampinga »; abitabiriye kugisoma batangaza ko bungutse ubumenyi butandukanye mu makuru basoma, bikaba bibafasha guhindura imyitwarire.

Dukundimana Claudine wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, avuga ko gusoma bifasha abana kugira ubumenyi ku bibi byo gukora imibonano mpuzabitsina ukiri muto kuko ngo bishobora gutuma yandura Sida, akaba ashyize ubuzima bwe mu kaga. Abandi bo bavuga ko basomamo ingero z’abantu bakora imishinga y’iterambere.

Aba banyeshuri ariko bavuga ko uretse gusoma iki kinyamakuru, nta bindi bitabo byo gusoma biboneka ku ishuri rya bo, bakaba bifuza ko ikigo cyabongerera udutabo two kubafasha kumenya imibereho itandukanye.

Ubuyobozi bw’iki kigo nabwo bwatekereje ku guteza imbere umuco wo gusoma, kuri ubu uretse ikinyamakuri Ni Nyampinka, umuryango Nterankunga AVSI ukaba ubazanira ibitabo byo gusoma n’ubwo bidahagije.

Umuyobozi w’ikigo Muhayimana Comes akaba avuga ko bakeneye abandi baterankunga babafasha kubona ibitabo byo gusoma bigenewe abana ndetse bakagira ifatabuguzi mu binyamakuru bitandukanye, maze umuco wo kudasoma ugacika burundu ku kigo cya bo. Aho avuga ko yifuzako imvugo y’umuzungu igira iti « ushaka guhisha umwirabura amuhisha mu gitabo », icika.

Umwe mu bakuriye uburezi mu karere ka Kamonyi, Uwamahoro Fidele, atangaza ko gutoza abana gusoma bitaracengera neza mu bigo by’amashuri biri mu karere, kuko uretse gutaga ku baterankunga, mu mafaranga ibigo by’amashuri bihabwa y’ibikoresho haba harimo n’ayo kugura ibitabo byo gusoma, ariko ngo n’ababifite ugasanga batabibyaza umusaruro.

Leave a Reply