Muhanga: hafunguwe isomero mu rwego rwo guca umuco wo kudasoma

8
Ikigo cy’urubyiruko kiri mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga ho mu ntara y’Amajyepfo kuri uyu wa mbere tariki ya 02/09/2013, cyafunguwemo isomero rito rizajya rifasha by’umwihariko urubyiruko rwo muri aka karere gukuza umuco wo gusoma no kwandika.
Iki gikorwa kikaba cyarakozwe n’umuryango w’abanyarwanda baba mu gihugu cya Canada; witwa ‘Grace Rwanda’.
Elisabeth Mujawamariya, ukuriye uyu muryango akaba ari nawe wawushinze afatanije na mugenzi we w’umunyarwanda kazi Louise Karigirwa nawe uba muri iki gihugu cya Canada, atangaza ko iki gikorwa bagitekereje mu rwego rwo kutibagirwa aho bava.
Mujawamariya avuga ko akimara kugera muri Canada mu mwaka w’1998 yashatse uko yatangira gufasha abanyarwanda kwiyubaka kuko aho ari yabonaga baramaze kwiyubaka kuburyo buhagije.
Avuga ko kimwe mubyo we na mugenzi we basanze bakwiye kwishingikiriza ngo bafashe igihugu cyabo mu iterambere, ari ugutanga umusanzu mu burezi kuko n’amahanga yateye imbere yabigizwe n’uburezi buteye imbere.
Bakaba baratangiriye iki gikorwa mu ntara y’uburasirazuba mu Bugesera, aho Mujwamariya avuka ariko bifuza kugeza iki gikorwa ahantu hatandukanye mu gihugu.
Umuyobozi w’iki kigo cy’urubyiruko Josephine Umuhoza atangaza ko kimwe mubyo iki kigo cyari gikeneye ku buryo bwihutirwa, isomero riza ku mwanya wa mbere.
Ati: “Dufite aho urubyiruko rwidagadurira umunsi ku munsi, aho bipimishiriza icyorezo cya SIDA, ariko twaburaga ahantu bicara bakiyunguru ubwenge banaruhuka, ubwo tubonye iri somero byinshi birakemutse”.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Fortune Mukagatana atangaza ko iri somero rigiye gushimangira gahunda ya leta y’uko abanyarwanda benshi bamenya gusoma no kwandika kuko ababizi bazajya babona ibyo basoma.
Akomeza avuga ko bifuza ko no mu giturage naho hajya hagera amasomero kugirango bijye bifasha abaho kwiyungura ubumenyi ndetse n’abigishijwe gusoma no kwandika bajye babona ibyo basoma.
Mukagatana avuga kandi ko iri somero rizagaragaza abafite impano yo kwandika maze bakayibyura bagatangira kwandika.
Mu bitabo byaranzwe birimo ibyanditse mu Kinyarwanda, igifaransa ndetse n’icyongereza.

Leave a Reply