Umuntu wahimbye bwa mbere mu Rwanda Kandagirukarabe ubu abarizwa i Gicumbi

Umuntu wahimbye bwa mbere mu Rwanda Kandagirukarabe  ubu abarizwa i Gicumbi

Umugabo witwa Twagirumukiza Emmanuel niwe wahimbye bwa mbere mu Rwanda igikoresho cya Kandagirukarabe mu rwego rwo gushaka kugabanya indwara zikomoka kumwanda.

Uyu mugabo asanzwe akora akazi ko muri Raboratoire yo mukigo nderabuzima cya Muhondo mu murenge wa kageyo kurii uyu wa 3/4/2013 yadutangarije uburyo yagize igitekerezo cyo guhimba Kandagirukarabe.

Avuga ko yabitewe n’uko yapimaga ibizamini by’abaje kwivuza ubwo yakoraga mu karere ka Nyaruguru ku kigo nderabuzima cya KIBeho mu mwaka wa 2007  agasanga benshi muri bo barwaye indwara zikomoka ku mwanda ndetse bakajyenda bazihererekanya biturutse ko umurwayi atakarabye intoki kandi avuye gutanga umusarane ngo bapimemo inzoka.

Amaze kubona icyo kibazo yasabye umuyobozi w’icyo kigo ko bashyira ikintu kirimo amazi abarwayoi bakajya bakaraba intoki nyuma yo kuva mu bwiherero igihe babaga bamaze gutanga umusarane.

Nyuma baje gufata ikemezo bahashyira akabase ariko nta minsi kahamaze kuko bahise bakiba, nibwo rero yaje kugira igitekerezo cyo kuhashyira akajerekani gatoboye kandi umuntu akazajya akaraba atagakozeho kugirango katazajya kabasigira umwanda.

Ati “ natekereje gufata akabido nkagacishamo agati byibura nkacishamo akagozi gafite nka metero na santimetero 50  nkagatereka hagati y’uduhango 2 ducukuriwe ahantu mubutaka, hanyuma nashyiraho akagozi nkakazirikaho agati umuntu akajya agakandagira kakamanura ka kabido agakaraba akaba ari naho haturutse iryo zina Kandagirukarabe”.

Avuga ko umuyobozi yamufashije kumenyekanisha uburyo bikorwa yandika amagambo kurupapuro ngo kandagira ukarabe uhageze azi gusoma agakandagira hanyuma akabona amazi araje agakaraba.

Kugirango rero iyi kandagirukarabe ize gusakara mu rwanda hose ndetse n’abanyarwanda bose bitabire kuyikoresha byaturutse kuri perezida wa SENa Ntawukuriryayo Jean Damascene wari Minisitiri w’ubuzima icyo gihe yaje gusura ikigonderabuzima yakoragaho ariko abanzirizwa n’uwari ushinzwe ubuzima muri ako karere ageze ku bwiherero atangira kubabaza impamvu bashyize umwanda w’akakerekani kuri ubwo bwiherero nibwo bamubwiye ko atari umwanda ahubwo ari Kandagirukarabe, nuko arakandagira arakaraba maze aba arabishimye.

 

Leave a Reply