Rwanda | Gicumbi : Isomero rya mbere ry’abaturage rigiye gutangizwa ku mugaragaro

Gicumbi  Isomero rya mbere

Isomero ry’ibyo bitabo

Mu rwego rwo kwimakaza umuco wo gusoma no kwandika
akarere ka Gicumbi kagiye gutangiza isomero ahitwa  Cyuru mu murenge wa Rukomo rizajya rifasha abantu kwimenyereza gusoma no kwiyungura ubumenyi butandukanye bakuye mubitabo.

Bosco Nshimiyimana uhagarariye komite y’isomero rya Cyuru atangaza ko iri somero rigizwe n’ibitabo byinshi bitandukakanye, yagize ati “Ryatuzaniye ibitekerezo byinshi bitandukanye tutari dufite”.

Avuga ko ibitabo bizashyirwa mu byiciro bitatu, icy’abana , icy’urubyiruko n’icyabakuru . Buri cyiciro kizaba gifite ibitabo byinshi bitandukanye kugira ngo buri wese anyurwe, hazaba higanjemo ibitabo by’abanditsi b’abanyaburayi, abanyafurika ndetse niby’abanyarwanda.

Ibitabo byose byabanje gusesengurwa kandi bitoranywa na L3 initiative hakurikijwe urwego rw’imisomere bahereye ku biga gusoma kugeza ku babizi banabimenyereye.

Abarimu ba Cyuru bazaba bahari mu rwego rwo gufasha abaturage muguhitamo ibitabo ndetse no kubunganira mugusoma aho biri ngombwa.

Bosco Nshimiyimana abona ko ari uburyo bwiza ku babyeyi bwo kwitabira imyigire y’abana babo. Ati “niba isomero rizaba riri hano iwacu mumudugudu, ababyeyi bazajya bazana n’abana babo bityo bababonere ibitabo.

Uhagarariye uburezi mu karere ka Gicumbi Uwamahoro Julliene atangaza ko ubushakashatsi bugaragaza ko abanyeshuri bagira amanota meza, cyane cyane biturutse kubabyeyi babo bakurikirana imyigire yabo.

Yishimiye ko iri somero rifite ibitabo byinshi by’abana n’ibyabakuru bityo rero ababyeyi bafatanyije n’abarimu hamwe n’umuryango muri rusange bazimakaza umuco wo gusomera mu bana bato.

Yavuze ko ababyeyi bakwiriye kwitabira imikoreshereze y’iri somero bakurikiranira hafi imisomere y’abana babo. Ati ” umubyeyi mwiza n’uha umwana we ubumenyi, ni basome bityo bazabe abayobozi b’ejo hazaza.”

Iri somero rikaba riteganyijwe ko rizajya ryimurwa riva muri kominote imwe rijya mu yindi.

Mu mpera za 2016 hazaba hari nibura amasomero y’abaturage 80 azakoreshwa n’umubare munini w’abaturage. Abakorerabushake ba Peace Corps batangiye gukorana n’imirenge icyenda banashakamo abazahagararira abandi mu buyobozi bwa aya masomero.

Iri somero ryatangijwe, ku nkunga ya USAID, n’umushinga wita ku burezi Literacy, Language and Learning (L3) Initiative. Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe uburezi Rwanda Education Board (REB) gifatanyije na L3 initiative, abakorerabushake ba Peace Corps hamwe n’abaturage ba Cyuru bazatangiza ku mugaragaro mu rwego rw’igihugu iri somero ku ya 10 ukuboza uy’umwaka.

 

 

 

Leave a Reply