Rwanda : Ubushakashatsi bwerekana ko abahanga banywa inzoga nyinshi kurusha abaswa.

Abashakashatsi b’abongereza n’abanyamerika bashyize ahagaragara ibyavuye mu bushakashatsi ku isano riri hagati yo kugira ubwenge bwinshi no kunywa inzoga, bakaba bagaragaza ko uko umuntu agira ubwenge bwinshi ariko anywa inzoga nyinshi.

Abashakashatsi b’abongereza bakoze ubushakashatsi ku mikurire y’umwana (National Child Developement Study) ndetse n’abanyamerika bakoze ku buzima bw’ingimbi n’inkumi (National Longitudinal Study of Adolescent Health) bose bahurije kuri uyu mwanzuro ko abantu bafite ubwenge bwinshi banywa inzoga kurusha abazi buke.

Aba bashakashatsi ngo bafashe abana bari munsi y’imyaka 16 babagabanya mu matsinda atandatu bashingiye ku bwenge bafite. Gentside.com dukesha iyi nkuru itangaza ko bakomeje kujya babakurikirana, abanyamerika bakaba barategereje imyaka irindwi naho abongereza bagahitamo gufata amatariki y’isabukuru yabo y’imyaka 20, iy’imyaka 30 ndetse n’iy’imyaka 40.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abana bazi ubwenge iyo bakuze banywa inzoga kurusha abaswa. Abana bashyizwe mu cyiciro cya mbere cy’abazi ubwenge kurusha abandi banyweye inzoga nyinshi kurusha abashyizwe mu cyiciro cy’abaswa. Abongereza bo banatangaje ko abahanga banyweye inzoga ku kigereranyo cya 80% kurusha abaswa.

Ikinyamakuru Psychology Today cyagerageje gusobanura impamvu abahanga banywa inzoga nyinshi kurusha abaswa, kibutsa ko hashize imyaka ibihumbi 10 havumbuwe alukoro (alcool) ishobora kunyobwa.

Iki kinyamakuru kivuga ko abakurambere bari baravumbuye ko iyo bariye imbuto zenda kubora bumvaga baguwe neza kubera alukoro yo mu bwoko bwa éthanol yabaga muri izo mbuto, ikaba ari nayo igaragara mu nzoga zisembuye z’iki gihe.

Gikomeza kivuga ko izi nzoga zisembuye zagombaga gukundwa n’abantu bazi ubwenge, ariko kigatangaza ko umuntu w’umuswa atazinywa ngo ubwenge bwiyongere.

 

 

 

 

Leave a Reply