Rwanda | Burera: Buri murenge ugiye kugira isomero riciriritse

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buratangaza ko mu rwego rwo guteza imbere ireme ry’uburezi no kurwanya ubujiji, mu mihigo y’umwaka wa 2012-2013, buri murenge uzaba ufite isomero riciriritse aho abaturage batandukanye bazajya bihugurira gusoma no kwandika.

Sembagare Samuel avuga ko iryo somero rizaba ririmo ibitabo bitandukanye abize gusoma no kwandika bazajya bifashisha. Hazaba harimo kandi ibinyamakuru bitandukanye kugira ngo n’abandi bose bashaka gusoma bazajye babisanga mo.

Agira ati “ buri murenge uzagira byibura ka “mini-biblioteque” (isomero riciriritse) aho abaturage bashobora kuza kwihugura gusoma no kwandika…iyo udasoma buri gihe ubwenge burasaza”.

Umuyobozi w’akarere ka Burera atangaza ibi mu gihe hirya no hino mu mirenge yo mu karere ka Burera abantu bakuze bigishwa gusoma no kwandika bagahabwa n’impamyabumenyi ariko ntibabone aho bihugurira ibyo bize.

Mu karere ka Burera abasigaye bataramenya gusoma no kwandika bagera ku 3500. Abo bose mu mihigo y’umwaka 2012-2013 bazaba barabimenye nk’uko Sembagare.

Tariki ya 28/02/2012 ubwo minisitiri w’uburezi Dr. Vincent Biruta yasuraga akarere ka Burera, yavuze ko imirenge izashyira ho imihigo ikabasha kurwanya ubujiji kuburyo nta muturage uzasigara atazi gusoma no kwandika izahembwa.

Minisitiri w’uburezi yavuze ko kurwanya ubujiji bugacika burundu mu Rwanda ari ngombwa kuko nta wakoresha ikoranabuhanga atazi gusoma no kwandika.

Yakomeje avuga ko impamvu yashyize ho icyo gihembo ari ukugira ngo umurenge uzagitwara uzabere  urugero indi mirenge yo mu Rwanda mu kwerekana ko guca ubujiji bishoboka.

 

 

Leave a Reply