Rwanda : “National Young Entrepreneur’s debate Championship” igikorwa cyo gukangurira urubyiruko kwihangira imirimo

National Young Entrepreneur’sNyuma yuko igikorwa kimaze iminsi kivugwa cya young

National Young Entrepreneur’s 2

entrepreneur’s nat

ion debate competition hano mu

 

Rwanda noneho cyatangiye, cyatangiriye mu Ntara y’Amajyaruguru  mu karere ka Musanze ku kigo cya sonrise hight school.

Mu Ntara y’Amjyaruguru hahatanaga Ibigo bine aribyo TTC kirambo, Groupe Scolaire Notre Dame du Bon Conceil, Groupe scolaire de Janja (hanagaragayemo umwana muto cyane ariko ubwenge azi bwatangaje benshi),na Sonrise High School ari nayo yakiriye irushunwa.

Igikorwa cyatangiye mu ma sa yine z’amanywa nyuma yo kumva ijambo ryatangijwe n’umuyobozi w’ikigo cya Sonrise, amakipe uko yari yatomboranye maze urugamba rutangira.

Groupe Scolaire de Janja yahuye na Sonrise High School bikaba bitari byoroshye naho Groupe Scolaire Notre Dame du Bon Conceil ihura na TTC Kirambo.

Nyuma y’iminota mirongo ine abantu bose bari bategerezanyije amatsiko kumenya abagiye guhatanira kuri final. Ibigo bibiri byatsindiye guhatana kuri final byabaye Sonrise na Groupe Scolaire Notre Dame du Bon Conceil.

Nyuma y’iminota 20 yo kwiga ku insanganyamatsiko bahawe, amarushanwa yarakomeje Sonrise iba ariyo yegukana insinzi.

Benshi mubitabiriye ibi biganiro mpaka, basanga ibitekerezo abanyeshuri batanga byafasha inzego zose za Leta kuko basanga birimo ubwenge.

Iki gikorwa cyateguwe na Rwanda Inspiration Back Up ifatanije na Smile Rwanda (ihuriro rya ba Nyampinga bose bo mu ma Kaminuza y’u Rwanda) bayobowe n’Inama Nkuru y’Urubyiruko.

Iki gikorwa kandi cyatewe inkunga  na Bank of Kigali (arinayo mutera nkunga mukuru), ORINFOR, Kalaos Media Design, Serena hotel, Rwanda Event, Malina Enteriours, Sulfo, WDA, PSF, Alpha  Entertainment, Rwanda Agriculture Board, Net Solution, Careful des Artistes, Maison de Jeunes Kimsagara, inyarwanda.com, Ian Boutique, Coopedu, MYICT,  Car Wash Express, Radio 10, Contact Fm,Isango Star, Ikirezi.rw, Igihe.com n’abandi benshi batandukanye.

Ibi byabereye i Musanze tariki 8.9.2012. Andi matariki y’ayamarushanwa ni tariki 15.09.2012  i Nyanza, tariki 22.9.2012 I Rubavu, tariki 30.9.2012 I Rwamagana, tariki 06.10.2012 I Kigali, tariki 13.10.2012 ni muri za Kaminuza z’u Rwanda,  tariki 20.10.2012 bikaba ari uguhatana k’urwego rw’igihugu, naho tariki 21.10 bikaba ari umusozo (finale) kuri Serena Hotel.

Aya marushanwa azajya anyura kuri televiziyo y’u Rwanda (RTV) buri wa mbere saa kumi n’igice z’umugoroba na buri cyumweru saa yine za nijoro.

Intego nyamukuru y’aya marushanwa ni ukurebako urubyiruko rw’ u Rwanda rwakwiremamo ibisubizo kurusha kwibwirako igisubizo cyawe kizaturuka ahandi, kugira umuco wo kwihangira umurimo, kumenya kuvugira muruhame nibindi byinshi.

 

 

Leave a Reply