Rwanda : Abatuye isi ngo batungwa n ibintu isi idashobora kubona mu mwaka

nubwo abantu ku isi bahora bahihibikana ngo batere imbere, ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyitwa Global Footprint Network (GFN), cyo muri leta ya Kaliforuniya (Californie) bugaragaza ko abatuye isi bakenera cyangwa bakoresha ibyo kurya birenze ubushobozi bw’isi.

Nkuko bitangazwa na Jeune afrique, iki kigo ngo kimaze imyaka myinshi kigenzura ikoreshwa ry’umusaruro uturuka mu butaka maze basanga abatuye isi bakenera ibiri hejuru yubushobozi bwisi bigatuma bahora mugisa n’umwenda (Vie à credit) kuko ibyari kuzatunga abantu muwundi mwaka bitangira kuribwa hakiri kare.

Abatuye isi ngo batungwa n’ibintu Abahanga bo muri icyo kigo bakaba barasanze ibihugu cyangwa imigabane itamara ibyawutunga mugihe kingana maze bashyiraho umunsi buri gace gatangiriraho icyo bita umwenda ariwo bita “Earth Overshoot Day, cyangwa « jour de dépassement global »,mundimi z’amahanga.

Ubu bushakashatsi buvuga ko nko muri uyu mwaka wa 2012, kurwego rwisi uyu munsi wageze ku itariki ya 22 z’ukwezi kwa 8, bivuga ko ubu abatuye isi batangiye kurya ibyo bari kuzarya mumwaka utaha aribyo aba bahanga bita kubaho mumwenda. Naho ngo mu mwaka w’1992, uwo munsi wageze ku itariki ya 21 z’ukwacumi, none bikaba bigenda bisubira inyuma bivuga ko abatuye isi barya byinshi kurusha ibyo isi ishobora kubona haba mu buhinzi n’ubworozi.

Abatuye isi ngo batungwa n’ibintu

Ibi kandi ngo bikaba bikabije mu bihugu bikize nkaho bavuga ko muri Amerika kuva ku itariki ya 28 z’ukwezi kwa gatatu bari bamaze kurenza ikigero cy’ibyo bagombye gukoresha mu mwaka wose. Bimwe mu bibazo bitera uko kugabanuka kw’umusaruro ngo harimo abantu benshi barya badakora nk’abanyururu, impunzi n’abandi, hakaba ukugabanuko kw’ubuso buhingwa kubera ibindi bikorwa ndetse n’ibindi. Abanyarwanda dushobora kwisuzuma niba natwe tutabaho mu myenda.

 

 


 

 

 

Leave a Reply