Rwanda : Abanyamusanze barasabwa kwitabira gahunda yo kwiga kuvuga no kumva icyongereza

Rwanda | Abanyamusanze barasabwaAbatuge b’akarere ka Musanze bifuza kuzamura ubumenyi bwabo mu rurimi rw’icyongereza barakangurirwa kwitabira gahunda nshya ibateganyirijwe mu rwego rwo kurushaho kumva no kuvuga icyongereza neza.

Nk’uko bivugwa na Richard Ndungutse, umukozi muri African Connecting Company izanye iyi gahunda, ngo buri wese ku rwego ariho ashobora guhabwa amasomo.

Ati: “Byaragaragaye ko abanyeshuri barangiza amashuri nyamara kuvuga no kumva icyongereza bigakomeza kubagora. Hari porogaramu dufite, hibandwa cyane mu guha umunyeshuri umwanya wo kuvuga bijyanye n’ibyo yumvise”.

Iyi gahunda kandi ngo ntabwo igenewe abafite ubumenyi runaka mu rurimi rw’icyongereza gusa n’ubwo nabo ngo hari ikiciro bazashyirwamo.

Ati: “hari ikiciro cy’abatangizi bamwe bagitangira kumva kwandika no kuvuga icyongereza. Hari n’abo hagati bashobora kuba bafite ubumenyi runaka ndetse n’abavuga icyongereza ariko bumva ko bagifite ibibazo mu kumva no kuvuga neza”.

Iyi gahunda kandi ngo ije gufasha abanyamusanze kuko umuntu azasabwa amafaranga ibihumbi 18 gusa, nyamara ngo ibyo bazahabwa ntaho bihuriye n’aya mafaranga.

Iyi gahunda kandi ngo itandukanye n’izindi gahunda ziboneka muri za ambasade yaba iy’abanyamerika, iy’abongereza n’ahandi kuko iyi gahunda yatekerejwe n’abanyarwanda batuye hanze y’igihugu bifuza gufasha bene wabo.

Aya masomo agiye gutangwa n’urwego African Connecting Company ku bufatanye n’ikigo cy’abanya Africa y’Epfo Britain American Learning Center ndetse na BDC Musanze yabemereye gukoresha inyubako n’ibikoresho byayo.

 

 

Leave a Reply