Ubushakashatsi bwemeje ko abagabo bafatanya n abagore imirimo yo mu rugo barusha abandi kunezerwa

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara ku itariki ya 02 Nyakanga2012, bwakozwe na kaminuza ya Cambridge yo mu gihugu cy’Ubwongereza bwagaragaje ko abagabo bafatanya n’abo bashakanye imirimo yo mu rugo bagira umunezero uruta uw’abandi bagabo batajya bamenya ibibera mu bikoni no mu ngo zabo.

Rwanda | Ubushakashatsi bwemejeAba bashakashatsi ngo bagenzuye ibimenyetso n’ibyiyumvo by’abagabo benshi mu bihugu by’Ubufaransa, Suwedi, Noruveji, Danimariki, Ubuholandi, Ubudage n’Ubwongereza bagasanga abagabo bamara umwanya bafatanya n’abo babana imirimo yo mu gikoni, gukora isuku no guhaha bagira ibimenyetso n’ibipimo byinshi by’umunezero kuruta bagenzi babo batabyitaho.

Aba bashakashatsi ariko ngo baratunguwe cyane kuko mbere yo gutangira ubushakashatsi bibwiraga ko abagabo bafatanya imirimo yo mu rugo n’akazi gasanzwe bashobora kuba bagira umunaniro n’umunabi kenshi, ndetse bakagira n’umwanya munini wo gutongana n’abagore babo kenshi kurusha abandi bagabo.

Ibyavuye mu bushakashatsi nyamara byaje ahubwo binyuranye n’ibyo batekerezaga, kuko uko bamwe mu bagabo bita ku mirimo yo mu ngo zabo ari nako bagira umwanya wo kuganira no kunoza ibyaba intandaro y’intonganya byose, ndetse bakanagira ubwisanzure n’urugwiro kurushaho.

Ibi kandi ngo biraterwa n’uko hari abagabo benshi bakomeza kumva no gusobanukirwa ko badashobora kugira umunezero n’abo babana kandi badafatanya uko bikwiye ngo banagirane urugwiro rusesuye.

 

 

Leave a Reply