Rwanda : Kuri icyi cyumweru mu bwongereza bibutse ku nshuro y100 abantu 1500 barohamye mu bwato bwa Titanic


Hashize imyaka 100 abantu 1500 bitabye Imana, ubwo bari mu bwato bwitwaga Titanic bwarohamaga mu Nyanja ya Atlantic y’amajyaruguru. Ubwo bwato bwavaga mu bwongereza bwerekeje muri leta zunze ubumwe za Amerika bwagonze ikibuye cy’urubura (icberg) cyari mu Nyanja maze bucikamo kabili, ibice byombi bimanuka mu mazi kugera hasi ku butaka.

Kuri icyi cyumweru mu bwongereza

 

 

 

 

 

 

Ifoto: Titanic

 

Ku cyumweru 15/04/2012, bashyize ahagaragara amafoto yafashwe mu bisigazwa bya Titanic hasi mu Nyanja, amafoto yafashwe mu 2004. Muri ayo mafoto hagaragaramo n’imyambaro, inkweto n’ibindi bikoresho by’abahasize ubuzima. Abantu batagira ingano barimo abakomoka ku bitabye Imana, bene wabo, inshuti n’abavandimwe bibutse ababo, bajyana indabo mu Nyanja aho ubwato bwarohamiye, havugirwa n’amasengesho.

 

Dore amwe mu mafoto bavanye mu Nyanja yashyizwe ahagaragara mu cyumweru cyabanjirije itariki ya 15/04 mbere y’uko bibuka Titanic.

 

Kuri icyi cyumweru mu bwongereza 1

 

Ifoto: Inkweto

James Cameron, umwe mu bafashe amafoto ukora film wasuye ibisigazwa by’ubwato inshuro 33, avuga ko mu byo babashije gufotora nta mibiri y’abantu bigeze babona.

 

Muri leta zunze ubumwe z’amerika batoye itegeko rirengera aho ibisigazwa bya Titanic biri, kugira ngo baharinde urujya n’uruza rw’abashakashatsi batagira ingano baba bifuza kujya kuhafotora.

 

Kuri icyi cyumweru mu bwongereza 2

 

 

 

 

 

 

Ifoto: Bamwe mu bari baje kwibuka kuwa 15/04/2012

Abitabiriye umuhango wo kwibuka basaga 1309, abasaga 50 bafitanye isano n’abitabye Imana.

 

Kuri icyi cyumweru mu bwongereza 3

 

 

 

 

 

 

Ifoto: Hasomwe na misa mu izina ry’abatikiye

 

Amazi ubwato bwa Titanic bwarohamyemo ari mu gice mpuzamahanga ku buryo leta zunze ubumwe z’amerika nta burenganzira busesuye zihafite. Leta zunze ubumwe z’amerika, Canada n’ubwongereza barateganya kuzasinya amasezerano ajyanye n’uko aho ibisagazwa bya Titanic hagomba kuzabungabungwa.

 

Kuri icyi cyumweru mu bwongereza 4

 

 

 

 

 

 

Ifoto: Umwe mu baje kwibuka ajugunya indabo mu mazi

Kuri icyi cyumweru mu bwongereza 5

 

 

 

 

 

 

Ifoto: Indabo zireremba mu mazi Titanic yarohamyemo

Kuri icyi cyumweru mu bwongereza 6

 

 

 

 

 

Patricia Watts, umwarimu w’imyaka 81 wasezeye ku mwuga, ari kumwe n’umugabo we, bafite ifoto ya sekuru George MacKie (yari afite imyaka 34) nawe ari mu baguye muri Titanic.

 

Kuri icyi cyumweru mu bwongereza 7

Patricia Watt n’umugabo we David, bafashe ifoto ya sekurur George Mackie

 

Kuri icyi cyumweru mu bwongereza 8

Urwibutso rwanditseho amazina y’abitabye Imana

Kuri icyi cyumweru mu bwongereza 9

Ifoto: Alex Aaronson, w’imyaka 6, arerekana izina ry’uwitwaga

Artie Frost, bafitanye isano nawe wahitanywe na Titanic afite imyaka 38.

 

 

Kuri icyi cyumweru mu bwongereza 10

Ifoto ya kapiteni Edward Smith’s (Captain) wa Titanic.

Inzu kapiteni Edward Smith’s yavukiyemo akanahakurira nayo yashyizwe mu cyamunara ikazagurishwa ama pound (akoreshwa mu bwongereza) ibihumbi 80.

 

 

 


Leave a Reply