Rwanda | Umwanda muke urinda abana indwara zimwe na zimwe!

Rwanda | Umwanda muke urinda abanaInkuru igaragara ku rubuga rwa interineti www.mnn.com (Mother Nature Network) iremeza ko hari igihe umwanda ugira akamaro ku abana. Ngo ni yo mpamvu abana bibazamo nta muntu ubibatoje ugasanga bakunda umwanda, ariko ababyeyi ngo ntibamenye impamvu.

Ngo akanda (umwanda) gake ni keza, nk’uko inkuru ikomeza ivuga, kandi ubushakashatsi bwagaragaje ko kujya mu mwanda bigirira akamaro abana mu gihe kirekire.

Impuguke mu by’ubuzima zagaragaje ko abana bakurira mu cyaro ahantu bakora imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi usanga hakunze kuba umwanda, baba bafite amahirwe menshi yo kugira ibintu birwanya indwara mu mubiri kurusha abakuriye mu migi. Indwara zivugwa aha ni nka asthma, kugubwa nabi n’ibintu runaka (allergie), indwara zifata amara n’ibindi. N’ubwo ariko abahanga babyemeza ko bikora, kugeza ubu ntibarabasha kubisobanura mu buryo bwa gihanga.

Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’itsinda ry’abashakashatsi mpuzamahanga bayobowe n’impuguke mu bumenyi (scientists) ahitwa Brigham ku bitari by’ababyeyi, babashije kubona igisobanuro gishingiye ku bumenyi bw’umuntu (biologie). Ubwo bushakashatsi buherutse gutangazwa mu kinyamakuru kitwa Science, bwagaragaje ko iyo umuntu yegeranye na za mikorobe (microbes) akiri muto  hari icyo bifasha umubiri ugakura ufite ubushobozi bwo kurwanya indwara zimwe na zimwe iyo umuntu abaye mu kuru. Ariko nanone ubushakashatsi busobanura ko iyo umuntu yegereye izo mikorobe akuze, bitamugendekera nk’umwana kuko nyuma basanze zitera umuntu mukuru ibibazo by’ibihaha n’amara.

Nyuma y’ibyo rero, inkuru ikomeza igira iti: “akanda (umwanda) gake si kabi ku mwana” kuko kamurinda kuzarwara indwara zimwe na zimwe abaye mukuru. Iyo umwana akinisha udukinisho twe yibereye ahantu hari umwanda muke, ngo ababyeyi ntibikabatera impungenge.

Jenn Savedge yanditse ibitabo bitatu ku buzima n’ibidukikije. Abifuza kumenya byinshi ku bushakashatsi bwe, mwasura urubuga rwe: www.mnn.com/featured-blogs/greenparenting.


 

Leave a Reply