Urubyiruko ruri kwigishwa kubyaza impapuro imitumba y’insina

Abanyeshuri 38 bigishwa gukora impapuro mu mitumba y’insina mu Karere ka Ngoma Umurenge wa Kibungo, bavuga ko babyitezemo kubateza imbere ku buryo bufatika.

m_2

Aya masomo bayigira mu ishuri ryigisha imyuga mu gihe gito rya New Dynamic Arts Business Center VTC (NDABUC).

Aba banyeshuri ngo iterambere baryiteze mu kuba uyu mwuga wo gukora impapuro uzwi na bake kandi ibikurwa muri izi mpapuro nka invitation n’ibindi bikunzwe ku isoko kandi hari isoko ryiza. Gasana Jean Claude umwe muri aba bayeshuri, umaze ukwezi kumwe yiga uyu mwuga,

Yagize ati “Twatangiye tuvovora imitumba,dukora n’ibindi byinshi,ubu tugeze mu cyiciro cyo gusohora  impapuro.Ni impapuro zizajya zifunika amatara, zikorwamo  za kalaseri ndetse n’imitako itandukanye  ku buryo uyu mwuga tubona uzadufasha  cyane.”

Mukamusoni Alice we nyuma yo kurangiza amashuri yisumbiye yahisemo  gukomeza kwiga uyu mwuga yitezeho iterambere rifatika

Yagize ati “Umwuga ni umwuga ariko by’umwihariko ndebye ibyo dukora hano mbona bizanteza imbere, nizeye ko nzabonamo amafaranga.Isoko rirahari kandi bizwi na bake.”

Kumiko Tsuda Umuyapanikazi watangije iyi gahunda yo kwigisha imyuga urubyiruko binyuze ku kubyaza umusaruro imitumba y’insina,yapfiraga ubusa abahinzi, yavuze ko  afite intego zo gushyigikira gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kwihangira imirimo.

Yagize ati “Ngera mu Rwanda 2008 nabonye hari insina nyinshi ariko zitabyazwa umusaruro, nkora ubushakashatsi mbona bishoboka ko havamo impapuro. mfite intego nyamukuru 2: Gukora ibintu bifite umwihariko wo kuba byarakorewe mu Rwanda (Made in Rwanda products) ndetse no gufasha urubyiruko kwihangira imirimo ibyara inyungu.”

Umuyobozi w’ikigo cyigisha imyuga cya NDABUC Hanganimana Houssein agaragaza ko abanyeshuri  38 bakurikirana amasomo yo gukora impapuro mu mitumba y’insinga  ubona babifitiye inyota kandi biteze iterambere rifatika kuri uyu mwuga.

Uretse impapuro zikorwa mu mitumba y’insina, hanakorwamo ibikoresho bitandukanye nk’impapuro zifunika amatara, za carte postale, Ubutumire bw’ubukwe n’indi mitako ikundwa cyane n’abanyamahanga.

Leave a Reply