Kuvuga neza indimi z’amahanga nibyo bizafasha Abanyarwanda

Kutamenya neza indimi zikoreshwa n’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC biracyari imbogamizi ku banyarwanda kuko bibabangamira mu bikorwa by’ubucuruzi.

Abarezi nabo bari bitabiriye inama

Abarezi nabo bari bitabiriye inama

Izi mbogamizi zagaragajwe n’itsinda ry’Abadepite bahagarariye u Rwanda muri uyu muryango mu biganiro bagiranye n’abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya UTAB (Univeristy of Technology and Arts of Byumba) kuri uyu wa 21/6/2016 aho babasabye kwiga neza bakamenya kuvuga indimi z’amahanga Icyongereza neza n’Igiswahiri kuko ari zo ndimi zikoreshwa cyane.

Depite Bazivamo Christophe atangaza ko agasanga abiga muri kaminuza bakwiye kumenya neza kuvuga Icyongereza bakiga baharanira kugira ubumenya aho kwiga bashaka impamyabumenyi gusa itagira ubumenyi.

Ati “ Icyo tugamije ni ugusobanurira Abanyarwanda bakamenya muri rusange akamaro ko kumenya indimi zikoreshwa muri EAC kugira ngo bizabafashe guhangana ku isoko ry’umurimo”.

Depite Bazivamo avuga ko kuba u Rwanda ruri muri ibi bihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba EAC ari andi mahirwe urubyiruko cyane abiga muri kaminuza bagomba guha agaciro bakayabyaza umusaruro.

Ayo mahirwe harimo kuba bajya gukorera muri ibi bihugu, kwigayo ndetse no guturayo bityo bakabasha kwiteza imbere.

Bamwe mu banyeshuri biga muri iyi kaminuza y’ikoranabuhanga n’ubugeni ya Byumba bavuga ko inzira yo kwiga indimi bayitangiye kandi bizabafasha gukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo mu gihe bazaba bagiye gushora imari ku isoko ry’umurimo bizabafashe nk’uko Twagira Celestin abitangaza.

Mu rwego rwo kwimenyereza ururimi batangiye kujya bakora ibiganiro mpaka hagati yabo kandi babona bibafasha kwimenyereza ururimi ndetse baka basanga hari intambwe bamaze gutera baka bizeye ko Icyongereza kitazababera inzitizi igihe bazaba barangije ndetse bagiye no guhangana ku isoko ry’umurimo.

Ineza Yvette na we asanga ururimi rw’Icyongereza rukiri inzitizi kuri bo kuko usanga ibintu byinshi bibagora kuko baba barabanje kwiga mu gifaransa bigatuma nta rurimi na rumwe abasha kuvuga neza.

Yizeye ko nibabishyiramo imbaraga bizafasha kuba bakorera mu muryango w’afurika y’iburasirazuba EAC.

Leave a Reply