Harigwa impinduka ku myemerere nyafurika mu myaka 500

Rev prof  Musemakweri elisee, umuyobozi wungirije wa PIASS

Rev prof  Musemakweri elisee, umuyobozi wungirije wa PIASS

 Abahanga mu bumenyamana baturutse mu bihugu bitandukanye bateraniye mu Karere ka Karongi barebera hamwe impinduka  ku myemerere nyafurika nyuma y’abamisiyoneri.

Abitabiriye inama

Abitabiriye inama

Mu mwaka wa 1517 nibwo Martin Luther King yatangije itorero ry’abaporoso, ari bwo haje gutangira gahunda z’abamisiyoneri mu bihugu bitandukanye  bya Afurika n’u Rwanda rurimo, bityo hakaba hari byinshi byagiye bihinduka mu myemerere ari nabyo biri kwigwaho n’impuguke ziturutse mu bihugu by’Uburayi na Afurika.

Abitabiriye inama

Abitabiriye inama

Ni mu nama mpuzamahanga y’iminsi itanu (5) yatuguwe na Kaminuza ya PIASS (Protestant Institute of Arts and Social Sciences) yatangiye kuwa 18 ikazarangira kuwa 22 Gashyantare, mu rwego rwo kwitegura kwizihiza imyaka 500 ishize habayeho ivugururwa ry’itorero.

Rev Prof. Musemakweri Elisée, Umuyobozi wungirije wa PIASS avuga ko imwe mu mbogamizi abona ivugabutumwa rya Afurika rifite ari uko ubumenyi buri mu mashuri kurusha kuba mu bakirisitu.

Ati:”Tewologi ya Afurika (Ubumenyamana) imbogamizi ihura na zo ni uko isa n’aho ikiri mu bitabo, ikiri mu mashuri, nta cyo yaba imaze mu gihe itagera ku bantu hasi mu maparuwasi.”

Prof Traugott Jahnichen umwe mu mpuguke mu bumenyamana zaturutse mu gihugu cy’Ubudage avuga ko n’ubwo nyuma y’abamisiyoneri hagiye haboneka amatorero atandukanye, hagomba kureberwa hamwe igihuza abakirisitu.

Ati:” Dufite amatorero y’abakirisitu atandukanye  muri muri Afurika ndetse no mu Burayi ndetse n’imyemerere itandukanye, ariko nyuma y’ibyo tugomba kwicara tukarebera hamwe icyazana ubumwe mu bakirisitu kandi bakagira imyumvire imwe.”

Kanyange Angelique waturutse mu gihugu cy’Uburundi akaba umunyeshuri  muri Kaminuza Soir d’Afrique mu ishami ry’ubumenyamana, we avuga ko imwe mu mbogamizi abona ari uko abamisiyoneri batigeze baha agaciro umuco nyafurika basanze.

 

Leave a Reply