UNILAK n’izindi Kaminuza basohoye ubushakashatsi bwerekana akamaro k’amakoperative 

Igishanga cyakoreweho ubushakashatsi

Igishanga cyakoreweho ubushakashatsi

Dr Musabyimana avuga icyo ubushashatsi bwagendeyeho

Dr Musabyimana avuga icyo ubushashatsi bwagendeyeho

UNILAK n’izindi kaminuza zirimo iya Makerere muri Uganda n’iya Moshi muri Tanzaniya basohoye ubushakashatsi bwerekana akamaro ko kwibumbira mu makoperative.

Ubwo bushakashatsi bwakozwe igihe cy’umwaka kuri koperative ya COOPRORIZ Agasasa ikorera mu mirenge ya Ntyazo na Kibilizi mu karere ka Nyanza yibumbiyemo abanyamuryango 624 bahinga igihingwa cy’umuceri ku buso bwa ha 110.

Mu gikorwa cyo kwereka abanyanyamuryango b’iyo koperative ibyavuye muri ubwo bushakashatsi cyabaye tariki 12 Gashyantare 2016 mu murenge wa Ntyazo hagaragajwe ko kwibumbira hamwe bifitiye akamaro kanini abaturage yaba mu kubafasha kwiteza imbere ndetse no kubonera isoko ibyo bakora kurusha umuntu wikorera ari nyamwigendaho.

Dr Tumusabyimana Veronique, Umuyobozi wa Kaminuza ya UNILAK wungirije ushinzwe amasomo yavuze ko bakoze ubu bushakashatsi bagamije kureba uburyo abantu bishyize hamwe babonamo isoko ry’umusaruro wabo ndetse n’uburyo boroherwa mu kubona inguzanyo mu bigo by’imari n’amabanki.

Yakomeje avuga ko ikindi cyari kigamijwe ari ukureba ibyiciro by’abantu bitabira kurusha abandi gukorera hamwe bisunze inzira y’amakoperative.

Ati “ Iyo urebye mu Rwanda hari ibyiciro by’abantu banyuranye barimo abakuze, urubyiruko n’icyiciro cy’abagore. Muri ibi byiciro niho hari hagamijwe kureba abitabira gukorera mu makoperative kurusha abandi kugira ngo hamenyekane abo abo aribo”.

Uyu muyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri Kaminuza ya UNILAK yakomeje avuga ko nyuma y’ubwo bushakashatsi basanze abantu bibumbiye hamwe aribo babona mu buryo bworoshye aho bagurisha umusaruro wabo ndetse n’ibigo by’imari n’amabanki aribo biha mu buryo bwihuse inguzanyo kurusha umuntu wikorera.

Ibi byashimangiwe na Perezida w’iyo koperative Ntagengwa Jean Bosco uvuga ko kwibumbira hamwe mu makoperative byatumye imibereho yabo irushaho gutera imbere ndetse n’ubumenyi bukiyongera.

Yagize ati “Ibyiza twavanye mu gukorera hamwe ni byinshi birimo guhabwa inyubako, amahugurwa n’ingendo shuli zatumwe ubumemnyi bwacu bwaguka”.

Ubu bushakashatsi buhuriweho na Kaminuza eshatu bugaragaza ko urubyiruko  rutaritabira neza gahunda yo gukorera hamwe bityo rukabishishikarizwa  kugira ngo rutere imbere.

Leave a Reply