Ukutamenya ubusirimu n’ubunebwe zimwe mu mpamvu zitera ivangandimi

Intebe y’inteko y’ururimi n’umuco, isanga ukutamenya ururimi, ubusirimu ndetse n’ubunebwe bwo gushakisha amagambo, ari imwe mu ntandaro y’ivangandimi mu Kinyarwanda.

Ibi Dr Niyomugabo Cyprien Intebe y’Inteko y’ururimi n’umuco, abitangaza ashingiye ko muri iyi minsi mu rurimi rw’ikinyarwanda hakunze kugaragaramo ivangandimi, aho usanga abarukoresha, baruvanga n’icyongereza, igifaransa ndetse n’izindi ndimi zitandukanye z’amahanga.

Dr Niyomugabo anatangaza kandi ko n’ubwo hari ababona ko nta kibazo iri vangandimi riteye, abahanga mu ndimi bavuga ko ari ikibazo gikomeye ku rurimi kuko rushobora no kuzima.

Anagaragaza kandi ko iri vangandimi ubu riri imbere mu bitera ururimi rw’Ikinyarwanda guta umwimerere warwo, kandi ururimi ari imwe mu nkingi za mwamba ziranga umuco w’igihugu, aho abenshi banarufata nk’ingobyi y’umuco.

Dr Niyomugabo Cyprien usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu gashami k’indimi n’ubugeni, asobanura impamvu nyamukuru zitera iryo vangandimi mu Kinyarwanda, ndetse agatanga n’umuti warikosora, kugirango ikinyarwanda gisubirane umwimerere wacyo.

Aragira ati’’ Abantu bakunze gukoresha Ikinyarwanda bakavangamo izindi ndimi, akenshi usanga nta rurimi na rumwe baba bazi neza, bikabatera kuvangavanga indimi kugirango babashe guhitisha ubutumwa bwabo”.

Indi mpamvu Dr Niyomugabo agaragaza, ni uko hakiri abafata kuvangavanga indimi zo hanze n’iKinyarwanda nk’ikimenyetso cy’ubusirimu.

Avuga ko aba bakoresha izo ndimi mu Kinyarwanda kugirango bagaragarize abo bazibwira ko ari abasirimu bize bakaminuza, batari inkandagirabitabo cyangwa se abaturage nk’uko bikunze gukoreshwa mu mvugo z’ubu, ibi bikaba ari bimwe mu bimenyetso baba barasigiwe n’ubukoroni.

Dr Niyomugabo kandi avuga ko ubunebwe bwo gushaka amagambo yabugenewe akoreshwa mu Kinyarwanda kugirango akoreshwe mu mvugo, hitwazwa ko  ikinyarwanda gikennye kandi atari byo, nabyo bituma abantu bakoresha amanyamahanga mu Kinyarwanda, atari uko ay’ikinyarwanda yabuze, ahubwo ari ubunebwe bwo kuyashaka ngo bayakoreshe.

Dr Niyomugabo anatangaza kandi ko, hari igihe iri vangandimi rikunze gukoreshwa rimwe na rimwe ku bushake, cyane cyane ku bantu baganira bazi neza ikinyarwanda ndetse n’izindi ndimi z’amahanga,  bigatuma bazivangamo kuko baba baziziranyeho kandi zose bazivuga neza.

Ikindi kandi iri vangandimi ngo rishobora gukoreshwa mu gihe abaganira bashaka kugira amakuru bahisha abantu, bigatuma bavangamo izindi ndimi bahuriyeho zo hanze, kugirango bagire ibyo bakinga abo badashaka ko babumvira amakuru.

Inama Intebe y’inteko itanga mu guca ivangandimi

Mu rwego rwo kugirango ururimi rw’ikinyarwanda rusubirane umwimerere warwo, Dr Niyomugabo atanga inama zo kugirango ivangandimi ribe ryakumirwa mu Kinyarwanda.

Aragira ati”  Abanyarwanda nibemere bige ikinyarwanda kuko ururimi rurigwa, ntirwizana’’.

Akomeza akangurira abanyarwanda gusoma, abibutsa ko mu bitabo byigisha ikinyarwanda ndetse n’ibindi byanditse mu kinyarwanda, bazasangamo ubuhanga buhanitse mu mivugire ndetse n’imikoreshereze y’ikinyarwanda.

Anasaba kandi abanyarwanda kureka ubunebwe bwo kudashakisha amagambo akoreshwa mu rurimi rw’ikinyarwanda, kuko ahari kandi ari meza kandi yumvikana, akaba anatuma ubutumwa butambuka ku buryo bwihuta kurusha iyo ukoresheje indimi z’amahanga.

Leave a Reply