Umunyamerika Chris Foreman yanditse igitabo yise “Kubabarira nk’Umunyarwanda”

1

Iki gitabo Chris Foreman yacyanditse nyuma y’urugamba yarwanye rwo kubabarira Frank Murenzi wakoze impanuka y’imodoka, umugore we Kim Foreman akayigwamo.

Iki gitabo Chris Foreman yacyanditse mu rurimi rw’icyongereza, umutwe wacyo ni “Forgive Like a Rwandan”. Avugamo uko yari abanye mu byishimo n’umugore we Kim mbere gato y’uko apfa, uko impanuka yamumutwaye n’akababaro yabayemo ko kumva ari wenyine nyuma y’urupfu rwe. Avugamo kandi ukuntu yaje kubasha kubabarira Murenzi, ndetse n’uko nyuma y’iminsi 885 yashatse undi mugore.

Ubundi, Kim na Chris Foreman bakoranaga na Murenzi mu muryango Come And See Rwanda, mu bikorwa byo kwigisha Bibiliya no gufasha abakene. Bari baranatangiye kubaka inzu ya etaji ubu iri ku Mukoni bise Light House.

Impanuka Murenzi yakoze tariki 31/7/2010 biturutse ku kuba yaratwawe n’agatotsi, ikaviramo Kim gupfa, yatumye Chris amurakarira cyane, ku buryo ajya no kuva mu Rwanda yasize asabye ko afungwa, ariko nyuma aza kwigarura amusabira gufungurwa.

Frank Foreman, murumuna we, avuga ko hamwe n’abapasiteri bagenzi be (Chris ni umupasiteri), bamushishikarije kubabarira kugira ngo abashe gukomeza kubaho ndetse no gusubukura ibikorwa yari yaratangiranye n’umugore we hamwe na Murenzi.

Frank Foreman ati “Kuba nyuma ya jenoside Abanyarwanda barabashije kubana, ubwoko bukababarira ubundi, ndetse n’imiryango ikababarira indi, ni urugero rukomeye rwo kubabarira isi yose ibubahira. Natwe twasabaga Chris Kubabarira nk’Umunyarwanda.”

Nyuma y’amezi atandatu iyi mpanuka ibaye, Chris yabashije kubabarira Murenzi, bongera no gukorana. Uku kubabarira ngo kwaramukijije. Agira ati “Iyo ushaka gukira ibikomere byo mu mutima, intambwe ya mbere ni ukubabarira uwagukomerekeje. “

Kandi ati “utababariye ushobora kubaho ubuzima bwawe bwose warabihiwe, ukazarinda upfa utyo, nyamara ibyo ntacyo biba bitwaye uwagukomerekeje. Kutababarira byari umutwaro uremereye kuri njyewe.”

Frank Murenzi ashimishwa no kuba yarongeye kubana neza na Chris. Ubucuti bafitanye ngo bwanatumye umwana we n’umugore we babyaye nyuma y’urupfu rwa Kim yaramwise Chris.

Leave a Reply