Bimwe ku mateka y’ukwezi kwa munani no kugira iminsi 31

map-rwanda

Kuva hashyizweho uburyo bwo gukoresha kalindari (calendrier) mu kubara iminsi hashize imyaka myinshi. Amezi yose agize umwaka afite amazina aturuka ku rurimi rw’ikilatini (Latin). Icyakora kuva cyera ngo ntabwo umwaka watangiraga mu kwezi kwa mbere (janvier) ahubwo watangiraga mu kwezi kwa gatatu (Mars).

Ukwezi kwa munani (Le Mois d’Aout) ni ukwezi kuza ku nshuro ya munani mu mibarire y’iki gihe, igendara kuri karindari yashyizweho gregoire ariyo bita « calendrier Gregorien ». izina n’ukwezi kwa Munani mu gifaransa AOUT rituruka ku kiratini Augustus, izina ry’icyubahiro ry’umwami w’abaromani Gregoire wabayeho mu kinyejana cya 8 mbere y’ivuka rya Yezu.

Août 2015
semaine Lu Ma Me Je Ve Sa Di
31 1 2
32 3 4 5 6 7 8 9
33 10 11 12 13 14 15 16
34 17 18 19 20 21 22 23
35 24 25 26 27 28 29 30
36 31

Uyu mwami ngo niwe wongeye umunsi umwe ku kwezi kwa munani, ari nayo mvano y’uko kugira iminsi 31 gukurikiranye n’ukwezi kwa 7, ibidakorwa ku yandi mezi. Aha ngo yashakaga ko ukwezi yitiriwe kutagira iminsi mikeya ugereranyije n’ukwezi kwa kalindwi kwitiriwe Jules Cesar wamubanjirije.

Kuri kalendari y’abaromani, mbere ukwezi kwa Aout kwari ukwezi kwa 6 k’umwaka kwitwaga Sextilis bivuga kuza ku nshuro ya 6 cyangwa Sixieme mu gifaransa, biza guhindurwa na umwami Gregoire, washakaga kuguhuza n’igihe cy’ikiruhuko kugira ngo abantu bajye bishimisha mu kwezi kwamwitiriwe.

Ibihugu byinshi nk’ubufaransa uku kwezi ni kumwe mu yagize ikiruhuko cya buri mwaka, aho abantu binezeza, bagatembera, mbese nk’uko uwashyizeho uku kwezi yabitekerezaga. Ngiyo inkomoko yo kugira amezi 2 akurikiranye afite iminsi 31 ndetse n’impamvu abenshi bafata ikiruhuko mu kwezi kwa munani ariko Aout.

Leave a Reply