Rusizi: Abaturage babonye isomero

10

Mu karere ka Rusizi mu murenge wa Gihundwe ku wa 19/02/2015, hafunguwe isomero ry’ibitabo Ku bufatanye na Ministeri y’umuco na siporo mu rwego rwo guteza imbere umuco wo gusoma, ku bw’umwihariko mu cyumweru cyahariwe guteza imbere umuco wo gusoma.

Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa basabye abaturage kugana  isomero babyaza umusaruro ibitabo birimo birinda ko ubwenge bubirimo bwaba ipfabusa.

Isomero rizwi ku izina rya RUSIZI YEGO  CENTER  ryubatswe mukigo cy’urubyiruko rwako karere kizajya gihurirwamo n’ibyiciro by’abantu batandukanye baba abakuru n’abato biganjemo urubyiruko mu rwego rwo kurwanya ubujiji

Bamwe mu baturage bitabiriye gufungura isomero biganjemo urubyiruko bavuga ko bazarikuramo ubumenyi butandukanye burimo kujijuka bamenya indimi zitandukanye , kumenya ubuzima bw’imyororokere yabo kimwe no kwihangira imirimo n’ibindi bityo bibarinde kwishora mubiyobyabwenge n’ibishuko by’ubusambanyi nkuko Kayijuka Emmanue umwe mubakigana yabitangaje.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rusizi, MUSHINZIMANA Ephrem, yasabye abaturage kwitabira irisomero basoma ibitabo biririmo kugirango amafaranga y’abigiyeho kimwe n’irisomero bitazapfa ubusa

Ibyinshi mubitabo biri muri irisomero biri mundimi z’amahanga nimugihe nyamara bamwe mubarigana batazumva bityo bakaba bifuza ko nibura hajya haboneka n’ibyanditse mururimi bumva neza rw’ikinyarwanda kugirango barusheho gusobanukirwa n’ibyo bifuza kumenya .

Mu kumara impungenge aba baturage, intumwa ya Ministiri wa sport n’umuco, kubwumwihariko ishinzwe urwego rw’igihugu rushinzwe amasomero KARAMBIZI Oleg Olivier, yavuze ko ibyifuzo by’abagana iri somero aribya byashyirwa imbere bityo akaba abasaba kugira uruhare mu kugaragaza ibyo baryifuzaho kugirango bishakishwe

iki kigo cy’urubyiruko cya Rusizi, gikorerwamo imirimo itandukanye ifasha abaturage muburyo bunyuranye harimo kwidagadura, ubuzima n’imyororokere , kurwanya SIDA , kubungabunga ibidukikije ,kwihangira imirimo, ubukoranabushake none hakaba hiyongereyeho n’iryosomero.

Leave a Reply