Rulindo: abaturage Barishimira inzu y’isomero bahawe

map-rwanda

tariki ya 16/2/2015, mu murenge wa Base akarere ka Rulindo intara y’amajyaruguru hatangijwe icyumweru cyo guteza imbere umuco wo gusoma ku rwego rw’igihugu.

Mu gutangiza iyo gahunda, mu murenge wa Base hafunguwe ku mugaragaro inzu y’ibitabo  y’akarere ka Rulindo izajya ihuriramo abaturage bagasoma ndetse bakigiramo byinshi binyuze mu gusoma.

Abaturage batuye mu karere ka Rulindo twaganira badutangarije ko bishimiye cyane iyi nzu y’isomero, ngo kuko izajya ibafasha kugenda bajijuka umunsi ku munsi mu bintu bitandukanye bijyanye n’ubuzima bwabo bwa buri munsi.

Uwimana Alphonsine, umuturage wo muri uyu murenge wa Base iyi nzu y’isomero iherereyemo akaba afite imyaka 44 akaba yarize gusoma no kwandika imyaka ine ikaba ishize.

yagize ati”Iyi nzu y’isomero izadufasha kujijuka no kumenya byinshi ,kuko izadufasha kujya tuza dusome ibitabo tumenye amakuru,yaba ajyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ,yaba inkuru zitandukanye mbega ije tuyikeneye kuko jye ndasanga izadufasha kuva mu bujiji.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo Niwemwiza Emilienne umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko  iyi nzu izafasha abaturage babo kuva mu bujiji ,kuko ngo bazajya baza gusoma ibitabo bitandukanye biyirimo bityo bakarushaho gutera imbere mu bwenge, no guteza imbere igihugu cyabo.

Yagize ati “Iri somero rizafasha abaturage bacu kwiyungura ubwenge mu bintu bitandukanye ,kandi banatoze abana babo kugira umuco wo gusoma,bagana iri somero kuko ririmo ibitabo bitandukanye.”

Karabizi Olivier umukozi ushinzwe isakaza n’imenyekanishabikorwa mu isomero ry’igihugu wari waje gutangiza iki cyumweru ku mugaragaro ,yasabye abaturage bo mu karere ka Rulindo ,gufata ibitabo biri muri iyi nzu neza ,no kugira umuco wo gusoma kandi bakawutoza n’abana babo bakiri bato bityo bagatandukana n’ubujiji.

Karambizi akaba yijeje ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo ko ministere y’umuco na siporo ,izakomeza kubafasha kubona ibitabo bitandukanye ,bityo abaturage bose bagacengerwa n’umuco wo gusoma.

Kugeza ubu akarere ka Rulindo gafite amasomero rusange agera kuri 17 ,abaturage bagera kuri 85% bakaba bazi gusoma kwandika no kubara ,biganjemo abakuze urubyiruko n’abana bato.

Leave a Reply