Abasaga ibihumbi bine bamaze kwemezwa na INATEK ko bafite ubumenyi bwo gukorera igihugu

Abayobozi b’ishuri rikuru ry’ubuhinzi, uburezi n’ikoranabuhangarya rya INATEK baravuga ko iryo shuri rimaze guha ubumenyi abantu ibihumbi bine na 390 mu myaka 11 iryo shuri rimaze rikinguye imiryango mu mujyi wa Kibungo.

Abasaga ibihumbi bine bamaze kwemezwa na INATEK ko bafite ubumenyi bwo gukorera igihugu

aba barangije muri INATEK ngo bahawe ubumenyi kandi biteguye guteza imbere igihugu

Ibi babivuze ubwo iri shuri ryatangaga impamyabumenyi ku nshuro ya gatanu, aho abarirangijemo 652 bahawe impamyabumenyi ariko abayobozi baryo bakemeza ko icyo bashyize imbere atari umubare w’abo baha impamyabumenyi gusa, ahubwo ngo ari akamaro abahize bazimarira n’icyo bazamarira igihugu muri rusange.

Ubuyobozi bwa INATEK buvuga ko icyo iri shuri rishyize imbere ari uguha ubumenyi abaryigamo bwatuma bazigirira akamaro bakakagirira n’igihugu muri rusange bakiteza imbere nk’uko perezida w’inama y’ubutegetsi yaryo professor Jean Jacques Mbonigaba Muhinda yabivuze agira ati “Icyo dushyize imbere si umubare w’abanyeshuri gusa, ahubwo icyo aba banyeshuri bazigezaho n’icyo bazamarira igihugu muri rusange.”

Iri shuri ryashinzwe mu 2003 ngo ryatangiranye intego yo gufasha abatuye intara y’Iburasirazuba kubona aho bakomereza amashuri nyuma y’ayisumbuye, ariko bakiga ibyatuma bongera umusaruro mu by’ubuhinzi bukorerwa cyane muri iyo ntara.

Niyonsaba Emmanuel warangije mu ishami ry’iterambere ry’icyaro no guteza imbere umusaruro w’ukomoka ku buhinzi bita agri-business agira ati “Njye nifuza kuzamura ubumenyi ku mikoreshereze y’amafumbire no kubyaza ubutaka inyungu nyinshi kuko bigaragara ko ubutaka bwacu butabyazwa umusaruro nk’uwo bushobora gutanga.”

Uyu Niyinsaba avuga ko abaturage bateze izi mpinduka ku bahawe ubumenyi mu ishuri nka INATEK kandi nabo ubwabo bikabateza imbere nk’abize ubwo bumenyi bwo guteza imbere ababa mu cyaro bagendeye ku bihaboneka.

Niyonsaba yavuze ko hari aho bagerageje nk’abanyeshuri murenge wa Mugesera mu buhinzi bw’inanasi kandi ngo byagize impinduka nziza ku musaruro mwinshi cyane wiyongereye.

Ubuyobozi bw’iri shuri bwavuze ko hakiri intambwe ikeneye guterwa mu kurushaho kunoza uburezi kugira ngo abaharangije barusheho gutanga umusaruro. Prof Mbonigaba Muhinda yagize ati “N’ubwo hari icyo twishimira tumaze kugeraho, haracyakenewe guhuza imyigire n’imyigishirize n’ibyo abantu bakeneye ku isoko ry’umurimo no mu buzima nyabwo butari ubwo mu ishuri ngo batere imbere.”

Abasaga ibihumbi bine bamaze kwemezwa na INATEK ko bafite ubumenyi bwo gukorera igihugu1

iri shuri rimaze imyaka 11 rifunguye imiryango ngo ryigishe Abaturarwanda

Ishuri rikuru ry’ubuhinzi rya Kibungo INATEK ritanga ubumenyi mu mashami y’uburezi, ubumenyi, ikoranabuhanga, n’iterambere ry’icyaro ririmo amashami menshi.

Leave a Reply