Gicumbi : Isomero rya Cyuru ryafashije benshi kwiyungura ubumenyi

Gicumbi : Isomero rya Cyuru ryafashije benshi kwiyungura ubumenyi

Isomero ry’ibyo bitabo

Mu rwego rwo kwimakaza umuco wo gusoma no kwandika,
akarere ka Gicumbi katangije isomero ahitwa  Cyuru mu murenge wa Rukomo ubu rikaba rifasha benshi kwimenyereza gusoma no kwiyungura ubumenyi butandukanye bakuye mubitabo.

Bosco Nshimiyimana uhagarariye komite y’isomero rya Cyuru atangaza ko iri somero rigizwe n’ibitabo byinshi bitandukakanye, yagize ati “Ryatuzaniye ibitekerezo byinshi bitandukanye tutari dufite”.

Avuga ko ibitabo biri mu byiciro bitatu, icy’abana , icy’urubyiruko n’icyabakuru . Buri cyiciro kiba gifite ibitabo byinshi bitandukanye kugira ngo buri wese anyurwe.

Muri iri somero higanjemo ibitabo by’abanditsi b’abanyaburayi, abanyafurika ndetse niby’abanyarwanda.

Ibitabo byose byabanje gusesengurwa kandi bitoranywa na L3 Initiative hakurikijwe urwego rw’imisomere bahereye ku biga gusoma kugeza ku babizi banabimenyereye.

Abarimu ba Cyuru bafasha abaturage mu guhitamo ibitabo ndetse no kubunganira mugusoma aho biri ngombwa.

Bosco Nshimiyimana abona ko ari uburyo bwiza ku babyeyi bwo kwitabira imyigire y’abana babo. Ati “niba isomero riri hano iwacu mumudugudu, ababyeyi bazajya bazana n’abana babo bityo bababonere ibitabo.

Umusigire uhagarariye uburezi mu karere ka Gicumbi Uwamahoro Christine atangaza ko ubushakashatsi bugaragaza ko abanyeshuri bagira amanota meza, cyane cyane biturutse kubabyeyi babo bakurikirana imyigire yabo.

Yishimiye ko iri somero rifite ibitabo byinshi by’abana n’ibyabakuru bityo rero ababyeyi bafatanyije n’abarimu hamwe n’umuryango muri rusange bazimakaza umuco wo gusomera mu bana bato.

Yavuze ko ababyeyi bakwiriye kwitabira imikoreshereze y’iri somero bakurikiranira hafi imisomere y’abana babo. Ati ” umubyeyi mwiza n’uha umwana we ubumenyi, ni basome bityo bazabe abayobozi b’ejo hazaza.”

Iri somero ryatangijwe, ku nkunga ya USAID, n’umushinga wita ku burezi Literacy, Language and Learning (L3) Initiative. Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe uburezi Rwanda Education Board (REB) gifatanyije na L3 initiative, abakorerabushake ba Peace Corps.

Leave a Reply