Huye: Umuco wo gusoma ibitabo ugenda ucika, usimburwa na internet

Mu gihe italiki ya 7 ugushyingo buri mwaka ari itariki mpuzamahanga igaruka ku banditsi b’ ibitabo muri Afrika, mu karere ka Huye gafatwa nk’ akarere kagaragaramo abajijutse benshi, umuco wo gusoma ibitabo uragenda ucika.

Umuco wo gusoma ibitabo ugenda ucika, usimburwa na internet

Isomero ryo muri kaminuza i Huye rigenewe abo muri iyi kaminuza gusa

 Kuba mu karere ka huye abantu batagisoma bigaragazwa no kuba amazu basomeramo ibitabo amenshi yarakinze imiryango, asigaye akaba atagerwamo na buri wese kubera ko ari aya kaminuza, bamwe mu bahatuye bakaba basanga abantu bakunda gukoresha internet kandi itabonekaho byose mu gihe kandi ibyo bitabo bibitse ubwenge bwinshi.

Mu myaka 5 ishize, umujyi wa Huye wagaragaragamo amazu abantu basomeramo ibitabo bitandukanye, haba abana cyangwa se abakuru, amwe muri ayo masomero yari ashingiye kuri Kaminuza cyangwa ibigo by’ ubushakashatsi, ariko ubu amenshi ntagikora,  ahacururizwagamo ibitabo naho kugura ibitabo ntibikitabirwa.

Umuco wo kudakunda gusoma ibitabo uri kugaragara cyane no mu barangije amashuri makuru amaze kugwira mu karere ka Huye, benshi bakaba bajya muri internet nyamara uko banabyivugira iyo internet utayisangaho byose.

Mukamanzi Jeanette warangije muri kaminuza ati “Nta bantu bagisoma ibitabo rwose, ubu abantu bose bisomera ibyo kuri internet uretse ko nyine utayibonaho ibyo wifuza byose nko mu bitabo”

Hamwe mu hakigurishirizwa ibitabo mu karere ka Huye, ni muri Librairie Caritas, aha naho umukozi waho ahamya ko hashize imyaka isaga 10 abantu batakitabira  kugura ibitabo kandi atari ikibazo cy’ ubukene.

Nubwo abantu bakuze batakitabira gusoma , mu isomero riri mu murenge wa Huye  ho mu karere ka Huye, hari ibitabo byiganjemo iby’ abana, twahasanze abana biga  mu mashuri yisumbuye  bakaba bari baje gusoma ibitabo ngo birabafasha  kuko bishobora guhindura imyumvire yabo .

Muneza Patrick umwe muri aba bana ati “Gusoma jye mbona bifite akamaro kuko usibye n’ubumenyi mpakura, bituma ntarangarira mu bindi bintu bibi byanshora nko mu ngeso mbi zo kunywa ibiyobyabwenge”

Kugeza ubu mu karere ka Huye, hagaragara isomero 1 rya kwakira abantu bose mu ngoro ndangamurage y’ u Rwanda, isomero rya IRST rimaze igihe ridakora, naho iryari ahitwa Extension Universitaire rikaba ryarafunze, ahasigaye n’amasomero ya Kaminuza y’ u Rwanda atakoreshwa na bose.

Leave a Reply