Gusomera umwana kuva avutse bituma agira umuco wo gusoma

4

Bivugwa ko Abanyarwanda batigiramo umuco wo gukunda gusoma. Kayitesi Devota, umukozi ukorera mu isomero ry’igihugu, akaba ashinzwe abana, avuga ko gusomera umwana kuva avutse biri mu byatuma uwo muco utangira kuza mu Banyarwanda.
« Abashakashatsi bagaragaje ko umwana atangira gusomerwa kuva avutse, kuko iyo umusomera arumva. Iyo umwana akuze asomerwa, birangira umuco wo gusoma waramujemo ku buryo na we aba yumva agomba gusoma. » Uyu ni Kayitesi usobanura akamaro ko gusomera abana.
Kuba gusomera abana bakiri batoya bibakundisha gusoma, ngo ni na yo mpamvu isomero ry’igihugu ryashyizeho gahunda y’uko ababyeyi bazana abana babo mu isomero, bagafata igihe cyo kubasomera.
Gusa, ngo iyi gahunda yitabirwa n’ababyeyi bakeya, na bwo kandi ngo abenshi muri bo ni abanyamahanga.
Kayitesi ati “abantu bitabira gahunda yo kuzana abana babo gusoma ni Abanyamahanga, cyane cyane ab’abazungu. N’ubwo tuba twabishyize mu matangazo, dusaba ababyeyi kuzana abana babo mu isomero, usanga ku icumi baje harimo Umunyarwanda umwe cyangwa babiri. Birakwiye ko Abanyarwanda tubihagurukira kuko ni twe dufite ikibazo cyo kudasoma.”
None inkuru zisomerwa abana ni izimeze gute? Kayitesi ati « biterwa n’imyaka y’abana. Ku bana batoya ni utuntu tw’utugani tugufi. Uba wicaranye n’umwana, akareba amashusho, hanyuma wowe ukamusomera.”
Ikindi, ngo iminota nka 30 ku munsi irahagije, « kandi bifite ikintu kinini bimuhindurira mu buzima bw’umwana mu kugira umuco wo gusoma. Bigenda biza buhoro buhoro. »

Leave a Reply