NUR: Abarimu n’abashakashatsi barishimira ibyo bagezeho mu myaka 25 nka ARSA

m_Abarimu n’abashakashatsi barishimira ibyo bagezeho mu myaka 25 nka ARSA

Abarimu n’abashakashatsi bo muri Kaminuza y’u Rwanda iherereye mu Karere ka Huye, kuwa 27/9/2013 bishimiye ibyo bamaze kugeraho mu myaka 25 bamaze bibumbiye mu ishyirahamwe bahuriyemo ryitwa ARSA (Academy and Research Staff Association).

Dr. Sekomo Birame Christian, umuyobozi w’iri shyirahamwe, avuga ko mu byo bishimira bagezeho harimo kuba barabashije kwishyiriraho Caisse d’entraide ubu ibafasha kubona inguzanyo bakabasha kwiteza imbere.

Kubera umumaro iyi caisse ifitiye abakozi bo muri Kaminuza y’u Rwanda, dore ko uretse abarimu n’abashakashatsi, n’abakozi bose bakora muri iyi kaminuza babishaka bayirimo, n’ibindi bigo bikorera mu mugi wa Butare ubu byayigiyemo. Muri byo harimo CHUB, INMR, IRST, Labophar, …

Ikindi gikorwa cy’ingenzi cyavuye mu kungurana ibitekerezo kw’abibumbiye muri ARSA ni sosiyete abakozi bo muri Kaminuza y’u Rwanda ubu bashinze yitwa Imanzi Investment Group. Iyi sosiyete ifite gahunda yo kubaka inzu nini y’ubucuruzi mu mugi wa Butare ndetse n’ibitaro by’icyitegererezo.

Iyi sosiyete kandi yaniyemeje gushora amafaranga mu bucuruzi ndetse no mu burezi ku buryo izatuma Huye itera imbere:  amafaranga yaturukaga muri Kaminuza y’u Rwanda (ahembwa abakozi baho) ntazongere kujya hanze y’umujyi, ahubwo azagirira akamaro abaturage bo muri aka Karere, harimo n’aba bakozi bo muri kaminuza ubwabo.

Umuryango ARSA ngo ni na wo watumye habaho ubwisungane mu kwivuza abakozi bo muri Kaminuza y’u Rwanda bahuriyemo n’abanyeshuri bahiga.

Dr. Sekomo ati “mituweri ya kaminuza ni bwo bwishingizi mu buzima bwabimburiye ubundi mu gihugu cyacu.” Bishimira rero ko igikorwa batangiye cyatumye habaho n’ubundi bwisungane mu gihugu nka za RAMA, MMI, … none ubu Abanyarwanda bakaba bivuza ku buryo buboroheye.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, na we yifatanyije n’abanyamuryango ba ARSA mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 imaze itangiye. Mu ijambo rye yishimiye cyane cyane sosiyete Imanzi Investment Group ku bw’impinduka igiye kuzazana mu mugi wa Butare.

Yagize ati “ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yasuraga Akarere ka Huye, yaravuze ngo ‘Huye yasigara inyuma ite ifite Kaminuza?’ Ubu byaratangiye, ndetse ubutaha nagaruka nta pfunwe ryo kumva ko aka Karere katateye imbere.”

Ku ikubitiro ARSA yitwaga APARU

Dr. Ntabomvura Venant, umwe mu banyamuryango ba ARSA, akaba umunyeshuri wa mbere muri Kaminuza y’u Rwanda kuko ari we ufite no1 yo kwiyandikisha, ndetse akaba ari na we Munyarwanda wa mbere wayoboye iyi Kaminuza, avuga ko iri shyirahamwe rishingwa mu mwaka wa 1989 ryitwaga APARU (Association du Personnel Académique Rwandais de l’Université).

Icyo gihe ryari isyirahamwe ry’abarimu n’abashakashatsi b’Abanyarwanda gusa. Nyuma ya jenoside ni bwo ryiswe ARSA. Icyo gihe noneho n’abarimu n’abashakashatsi b’abanyamahanga bemerewe kurijyamo.

Mu ntego za ARSA harimo guteza imbere uburezi ndetse no guteza imbere imikorere kimwe n’imibereho myiza y’abarimu n’abashakashatsi.

Dr. Ntabomvura rero atekereza ko ARSA ikwiye kurushaho kuenyekana bityo ikayobokwa na benshi, kanji ikanagira uruhare mu gufasha Leta mu kuvugurura inyigisho zihabwa abanyeshuri kugira ngo bahabwe ubushobozi bwo kwihangira imirimo, “ejo tutazasanga turera abazaba abarakare muri chômage des intellectuels.

Dr. ntabomvura kanji ati “Nihatangwe ibitekerezo byo kuvugurura amabwiriza azamura abarimu mu nzego z’uburambe mu kazi. None se, agahimbazamusyi ntikava munsi y’ingasire?”

Leave a Reply