Rwanda | Umubiligi Nyssens hashyize hanze igitabo kivuga ku Rwanda mu myaka ya za 50

Rwanda | Umubiligi Nyssens hashyizeUmubiligi witwa Julien Nyssens yashyize hanze igitabo yise “A pied d’oeuvre au Rwanda 1948-1961: Batwa, Bahutu, Batutsi ne sont que des prénoms, Banyarwanda est notre nom de famille”, kivuga ku Rwanda hagati y’i 1948 kugeza mu 1961.

 

Nyssens wanabaye umwe mu bayobozi bitwaga Administrateur de Territoire, aratangaza ko yanditse iki gitabo kubera urukundo afitiye u Rwanda aho yakoreye mu gihe gisaga imyaka 13 kuva mu mwaka w’1948 kugeza mu mwaka w’1961.

 

Agira ati: “Nanditse iki gitabo kubera urukundu nkunda u Rwanda n’ibyiza ndwibukiraho kandi ndifuza ko urubyiruko rumenya uko ubuzima bwo mu cyaro bwari bwifashe mu gihe cy’umwaka w’1948”.

Muri iki gihe hashize imyaka 50, Nyssens anatangaza ko akibasha kwibuka kuvuga Ikinyarwanda kandi ngo ashimishwa naho u Rwanda rugeze mu bijyanye n’iterambere muri iki gihe.

Ubusanzwe umuntu wakoraga nka Administrateur de Territoire, yabaga ashinzwe kuzenguruka hirya no hino mu biturage akurikirana ibikorwa by’ubuhinzi ndetse n’ibindi bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage, harimo no gukurikirana imikorere y’inkiko, nk’uko Nyssens abitangaza.
Iki gitabo cyamaze gutangira gucuruzwa mu magururiro y’ibitabo no kuri internet, kibanda ahanini ku buzima bwari mu giturage cyane muri icyo gihe. Inzu y’ibitabo ya editions-sources-du-nil niyo iri gukwirakwiza iki gitabo hirya no hino ku isi.

 

 

 

 

Leave a Reply