IBIDUKIKIJE: Imihindagurikire y’ikirere ngo yaba yaragiriye akamaro abakurambere

Bimwe mu bikoresho abakurambere ba mbere y’Amateka bifashishaga mu buzima bwa buri munsi.

Bimwe mu bikoresho abakurambere ba mbere y’Amateka bifashishaga mu buzima bwa buri munsi.

Harimo ibyo guhinga, guhiga, imitako y’abagore, intwaro, insyo, ingasire n’ibindi

Abantu babaga muri Africa y’Epfo mbere y’uko amateka atangira kwandikwa (pre-histoire) mu gihe ubuzima bwari bushingiye ku bikoresho byo mu mabuye (Middle Stone Age), ngo bashobora kuba baragiye batera imbere mu ikoranabuhanga n’umuco mu bihe by’imvura, nk’uko byemezwa n’ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’abahanga bo muri kaminuza yo mu bwongereza Cardiff University’s School of Earth and Ocean Sciences bafatanyije n’inzu ndangamurage yo mu bwongereza yitwa the Natural History Museum in London, na kaminuza yo muri Portugal the University of Barcelona.

Ubushakashatsi bwakoze ku bisigazwa by’ibikoresho byavumbuwe ku nkengero z’inyanja muri Africa y’Epfo, nuko abahanga baragenekereza basanga ibyo bikoresho bimaze imyaka isaga ibihumbi 100. Ibyo bikoresho ngo bigaragaza ubuhanga bwaranze abakurambere uko imyaka yagiye isimburana bitewe n’imihindagurikire y’ikirere yatumaga nabo bagenda bavumbira ibintu bifashishaga kugira ngo babashe kubaho.

Abahanga bavumbuye ko mu gihe abantu bo majyaruguru y’isi bari bugarijwe n’ibihe by’ubukonje bukabije, abo muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara nabo bagahura n’izuba ry’igikatu, abomu majyepfo y’Africa bon go bahuraga n’imvura z’urudaca.

Ibyo bihe  by’imvura zagwaga igihe kirere bigenda bigaragaza ukuntu abantu bateye imbere haba mu mico no gukora udushya tw’ikoranabuhanga uko imyaka yagiye isimburana mu myaka ibihumbi 71 ishize, no hagati y’imyaka ibihumbi 64 n’ibihumbi 59 ishize. Ingero zitangwa n’abahanga kuri iryo terambere ry’abakurambere ni nk’ibikoresho bikoze mu ibuye byaba iby’ubuhinzi, ibyo guhiga, ibikoresho byo mu rugo, imitako yo ku mubiri, ndetse n’ibimenyetso abahanga bavuga ko byakoreshwaga nk’ururimi.

Abantu ba mbere bajya gusa nk’ab’ubu mu miterere, bagaragaye bwa mbere muri Africa y’Epfo hagati y’imyaka ibihumbi 280 n’ibihumbi 300 ishize. Ibisigazwa byavumbuwe n’abashakashatsi bigenda bigaragaza uko umuntu yagiye atera imbere mu mitekerereze n’imikorere, byatumye abahanga barushaho kugira amatsiko yo kuvumbura bityo basanga impamvu ntayindi ari ukubera imihindagurikire y’ikirere yaje itunguranye.

Ibi rero nk’uko byemejwe kuri uyu wa kabili (21-05-2013) na Martin Ziegler, umwe mu bakoze ubwo bushakashatsi wo muri kaminuza ya  Cardiff University School of Earth and Ocean Sciences byatumye abantu nabo bagenda bagerageza kujyana n’ibihe kugira ngo babashe kubaho. Ziegler yongeraho ko we n’itsinda bafatanyije mu bushakashatsi, bavumbuye ko igice kinini cyo munsi y’ubutayu bwa Sahara cyakunze kurangwa n’ibihe birebire by’izuba no gukakara, mu gihe abo muri Africa y’Epfo bari bugarijwe n’imvura zitavaga ku butaka. Ziegler akemeza ko hari igihe Africa y’Epfo yigeze kuba ubuhungiro bw’abari batuye ibice by’Africa byari byugarijwe n’umwuma no gukakara kubera izuba ryinshi.

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagagara tariki 21 Gicurasi mu kinyamakuru kitwa  Nature Communications.

 

 

 

Leave a Reply