Rubavu: Abanyeshuri bahawe ubumenyi ku icuruzwa ry’abantu

1

Ku itariki 15 Gashyantare, abanyeshuri bagera ku 175 biga muri Complexe Scolaire de la Fraternité, riherereye mu kagari ka Nengo, Umurenge wa Gisenyi, mu karere ka Rubavu, bahawe ubumenyi ku icuruzwa ry’abantu. Usibye abanyeshuri kandi, iki kiganiro kitabiriwe n’abarezi n’abayobozi b’iri shuri.

 Ibi babyigishijwe na Inspector of Police (IP) Solange Nyiraneza, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano.

 IP Nyiraneza yababwiye ko abakora iki cyaha bizeza abo bashaka kujya gucuruza ko bazabaha cyangwa bakabashakira amashuri n’akazi byiza mu bindi bihugu.

 Yakomeje abasobanurira ko iyo babagejejeyo babaka ibyangombwa byose, bakabafata bugwate, hanyuma bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo, ndetse bakabashora mu bindi bikorwa by’urukozasoni.

 Yababwiye ati:”Nta mwanya mukwiye guha bene uwo muntu kuko nta cyiza kiba kimugenza, ahubwo nihagira ubizeza ibyo bitangaza, muzahite mubimenyesha Polisi y’u Rwanda.”

 IP Nyiraneza yabagiriye kandi inama yo kunyurwa n’ibyo bahabwa n’ababyeyi babo cyangwa abandi babarera aho kurarurwa n’ibishobora kubashyira mu kaga.

 Yababwiye kandi kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose kuko, uretse kuba ubwabyo bibujijwe, bishobora gutuma bishora mu busambanyi bukurikirwa rimwe na rimwe no gutwara inda zitateganyijwe, no kuva mu ishuri.

 Yabasabye kujya na none baha Polisi y’u Rwanda amakuru ajyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ryaba iryabakorewe ubwabo cyangwa iryakorewe undi muntu.

 Umuyobozi w’iri shuri, Munana Valentin yashimye Polisi y’u Rwanda kuri ubwo bumenyi yahaye abo banyeshuri, kandi abasaba gukurikiza ibyo bigishijwe.

Leave a Reply