Archive for 'Kinyarwanda'

m_2

Urubyiruko ruri kwigishwa kubyaza impapuro imitumba y’insina

Abanyeshuri 38 bigishwa gukora impapuro mu mitumba y’insina mu Karere ka Ngoma Umurenge wa Kibungo, bavuga ko babyitezemo kubateza imbere ku buryo bufatika. Aya masomo bayigira mu ishuri ryigisha imyuga mu gihe gito rya New Dynamic Arts Business Center VTC (NDABUC). Aba banyeshuri ngo iterambere baryiteze mu kuba uyu mwuga wo gukora impapuro uzwi na […]

Dr Muhayimana VRAC avuga ko ikoranabuhanga ryabafashije gukemura ikibazo cya service itari inoze muri UNIK

Kaminuza”UNIK”yitabaje ikoranabuhanga ngo ice ruswa yahagaragaraye

Ubuyobozi bwa kaminuza ya Kibungo“UNIK”buratangaza ko bwitabaje ikoranabuhanga ngo buvugurure servise zo gutanga ibyangomba zitari zinoze bigateza umunyeshuri n’umwarimu kugwa mu cyaha cya ruswa. Abanyeshuri biga muri UNIK (University of Kibungo) bavuga ko hari ubwo wasabaga icyangombwa bikamara amezi ane kitaraboneka kandi yenda ugikeneye muri dosiye z’akazi,bigatuma byagusha mu cyaha cya ruswa ngo ukibone vuba. […]

m_Kwigishwa amateka ya Jenoside bituma nta wabashuka

 Kwigishwa amateka ya Jenoside bituma nta wabashuka

Abanyeshuri biga muri GS Kabare bahamya ko kwigishwa amateka ya Jenoside ku ishuri,bituma nta wabashuka agoreka amateka ababibamo ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibi babivuze kuwa 23/04/2016 ubwo iri shuri ryibukaga abari abanyeshuri n’abakozi baryo bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ubuyobozi bwa GS Kabare buvuga ko usibye amasomo asanzwe ahabwa abana mu ishuri ubu hariho n’ayihariye […]

m_Kuvuga neza indimi z’amahanga nibyo bizafasha Abanyarwanda

Kuvuga neza indimi z’amahanga nibyo bizafasha Abanyarwanda

Kutamenya neza indimi zikoreshwa n’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba EAC biracyari imbogamizi ku banyarwanda kuko bibabangamira mu bikorwa by’ubucuruzi. Izi mbogamizi zagaragajwe n’itsinda ry’Abadepite bahagarariye u Rwanda muri uyu muryango mu biganiro bagiranye n’abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya UTAB (Univeristy of Technology and Arts of Byumba) kuri uyu wa 21/6/2016 aho babasabye kwiga […]

Abitabiriye inama

Harigwa impinduka ku myemerere nyafurika mu myaka 500

 Abahanga mu bumenyamana baturutse mu bihugu bitandukanye bateraniye mu Karere ka Karongi barebera hamwe impinduka  ku myemerere nyafurika nyuma y’abamisiyoneri. Mu mwaka wa 1517 nibwo Martin Luther King yatangije itorero ry’abaporoso, ari bwo haje gutangira gahunda z’abamisiyoneri mu bihugu bitandukanye  bya Afurika n’u Rwanda rurimo, bityo hakaba hari byinshi byagiye bihinduka mu myemerere ari nabyo […]

Dr Musabyimana avuga icyo ubushashatsi bwagendeyeho

UNILAK n’izindi Kaminuza basohoye ubushakashatsi bwerekana akamaro k’amakoperative 

UNILAK n’izindi kaminuza zirimo iya Makerere muri Uganda n’iya Moshi muri Tanzaniya basohoye ubushakashatsi bwerekana akamaro ko kwibumbira mu makoperative. Ubwo bushakashatsi bwakozwe igihe cy’umwaka kuri koperative ya COOPRORIZ Agasasa ikorera mu mirenge ya Ntyazo na Kibilizi mu karere ka Nyanza yibumbiyemo abanyamuryango 624 bahinga igihingwa cy’umuceri ku buso bwa ha 110. Mu gikorwa cyo […]

Abanyarwanda barasabwa kubungabunga sitasiyo zifashishwa mu gupima ikirere

Abanyarwanda barasabwa kubungabunga sitasiyo zifashishwa mu gupima ikirere

Imwe muri sitasiyo z’ubumenyi bw’ikirere Ikigo cy’ubumenyi bw’ikirere mu Rwanda kirasaba abantu bose kubungabunga za sitasiyo zifashishwa mu gupima ikirere, ntibazangize kuko zifite umumaro munini. Nk’uko bivugwa na Antony Twahirwa, umuyobozi w’ishami ry’iteganyagihe mu buryo burambye n’uko rishyirwa mu bikorwa muri iki kigo, ubundi ngo iki kigo gifite amasitasiyo agera kuri 200 hirya no hino […]

Umuco wo gusoma ugenda utakara mu bakiri batoya

Umuco wo gusoma ugenda utakara mu bakiri batoya

Gusoma ibitabo ni ryo shingiro ryo kumenya, ariko abenshi mu rubyiruko rwiga ntibabikozwa. Hari abatekereza ko impinduka zizazanwa n’ababyeyi ndetse na Leta. N’ubwo abiga mu mashuri makuru na kaminuza bafatwa nk’aho ari bo baba bazi akamaro ko gusoma kubera icyiciro baba bagezeho mu myumvire, ababigisha bavuga ko abenshi muri bo bagira ubunebwe bwo gusoma, ku […]

Kigali: Hari kuba amarushanwa yo gusoma icyongereza

Mu Mujyi wa Kigali hari kubera amarushanwa yo gusoma icyongereza (Spelling), ari guhuza abanyeshuri bo mu bigo  by’amashuri byo muri Kigali. Aya marushanwa yo gosoma icyongereza yatangirijwe i Kigali mu ntangiriro z’iki cyumweru, agamije kwimakaza umuco wo kumva, gusoma ndetse no kwandika ururimi rw’ icyongereza mu mashuri abanza n’ayisumbuye, nk’uko Richard Kawesi uhagarariye ishyirahamwe Brain […]

1

Umunyamerika Chris Foreman yanditse igitabo yise “Kubabarira nk’Umunyarwanda”

Iki gitabo Chris Foreman yacyanditse nyuma y’urugamba yarwanye rwo kubabarira Frank Murenzi wakoze impanuka y’imodoka, umugore we Kim Foreman akayigwamo. Iki gitabo Chris Foreman yacyanditse mu rurimi rw’icyongereza, umutwe wacyo ni “Forgive Like a Rwandan”. Avugamo uko yari abanye mu byishimo n’umugore we Kim mbere gato y’uko apfa, uko impanuka yamumutwaye n’akababaro yabayemo ko kumva […]