Kwigishwa amateka ya Jenoside bituma nta wabashuka

Abanyeshuri biga muri GS Kabare bahamya ko kwigishwa amateka ya Jenoside ku ishuri,bituma nta wabashuka agoreka amateka ababibamo ingengabitekerezo ya Jenoside.

m_Kwigishwa amateka ya Jenoside bituma nta wabashuka

Ibi babivuze kuwa 23/04/2016 ubwo iri shuri ryibukaga abari abanyeshuri n’abakozi baryo bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ubuyobozi bwa GS Kabare buvuga ko usibye amasomo asanzwe ahabwa abana mu ishuri ubu hariho n’ayihariye arebana no kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo atangwa.

Iri shuri kandi rishimangira ni  za Clubs z’ubumwe n’ubwiyunge,n’iya “Ndi umunyarwanda” zose zifasha abanyeshuri kumenya amateka y’ukuri no kwigira ku mateka bakirinda amacakubili.

Niyocyubahiro Germaine,wiga kuri GS Kabare  avuga ko kwibuka abazize Jenoside ndetse n’amasomo bigira ku ishuri kumateka ya Jenoside byamufashije kuba ntawamushuka, ko nuwabigerageza ahubwo yamuhindura akoresheje ubumenyi ku mateka yize.

Yagize ati”Niyo yaba umubyeyi wanjye,abigerageje urugero rwa mbere nabanza kumuha namujyana ku rwibutso rwa Jenoside nkamwereka intwaro zakoreshejwe n’uburyo Jenoside yakorewe abatutsi yabaye koko.Ahageze ntago yahakana kuko nawe aba abyirebera”

Umuyobozi w’ishuri rya GS Kabare,Padiri Ndazigaruye Anicet,avuga ko abanyeshuri biga muri iri shuri bashyiriweho uburyo bwinshi bamenyamo amateka mabi yaranze u Rwanda hagamijwe bayigiraho maze bagakura bazinukwa ikibi cyabashyira mu macakubili ayariyo yose.

Yagize ati”Uyu munsi tugomba gukosora duhereye ku bana bato bakigishwa ikiza birinda icyabatandukanya,kugirango bakure baharanira ikiza bazabirage abana babo bityo habeho uruhererekane rw’ikiza.”

Padiri Ndazigaruye avuga ko  hifashishijwe amasomo basanzwe bigisha mu ishuri avuga ku mateka yaranze u Rwanda ndetse no kuri Jenoside ,za Clubs z’ubumwe n’ubwiyunge ndetse na “Ndi umunyarwanda “abanyeshuri bigiramo amateka mabi yaranze  u Rwanda kugirango birinde icyayabasubizamo.

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kibungo,Mgr Kambanda Antoine,avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara mu bana bato bavutse nyuma ya Jenoside  ari ikosa ry’ababyeyi bityo aganga ingufu zashyirwa no mu kwigisha abo babyeyi bakibiba imbuto mbi mu bana babo.

Leave a Reply